Sudani y’Epfo: Abanyarwandakazi bari mu Ngabo za UN bahuguye abaturage ku kurwanya Malaria

Abagore babarizwa muri Batayo ya mbere mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa UNMISS, muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku kurwanya Malaria.

Ni amahugurwa yatanzwe ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022, bayagenera bamwe mu bagore batuye akarere ka Reggo Payam, mu Ntara ya Terekeka muri Sudani y’Epfo.

Nyuma y’aya mahugurwa, abayitabiriye bahawe bimwe mu bikoresho byo kurwanya imibu itera Malaria. Bakanguriwe kandi ko ari ngombwa gukoresha inzitiramibu, gusiba ibinogo birekamo amazi, gutema ibihuru bikikije ingo zabo no gufunga imiryango n’amadirishya hakiri kare.

Peter Lumo Lumaya, Umuyobozi w’akarere ka Reggo Payam yashimiye aba bagore bo mu Ngabo z’u Rwanda, zishinzwe kubungabunga amahoro ku bw’aya mahugurwa batanze ku bijyanye n’uburyo bwo gukumira malariya yibasira abaturage babo, ndetse n’ingaruka zikomeye bigira ku bagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka