Banki ya Kigali yatangije ishami rizajya ritanga amahugurwa

Banki ya Kigali (BK) yatangije ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no kongerera ubumenyi abakozi bashya ndetse n’abari basanzwe mu kazi, (BK Academy).

Ni ishami rizafasha mu gukemura ikibazo cy’imishinga imwe n’imwe itahabwaga inguzanyo, bitewe n’ubumenyi buke bw’abakozi ba Banki kuri bimwe mu byiciro binyuranye birimo n’ubuhinzi.

Afungura BK Academy, Dr. Diane Karusisi yavuze ko izabafasha gutanga ubumenyi ku bari basanzwe ari abakozi ndetse n'abandi bashya
Afungura BK Academy, Dr. Diane Karusisi yavuze ko izabafasha gutanga ubumenyi ku bari basanzwe ari abakozi ndetse n’abandi bashya

Ubwo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 hatangizwaga iyo gahunda yiswe BK Academy mu ishami rya Banki ya Kigali rikorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, ku ikubitiro hatangiye guhugurwa abasore n’inkumi 26 baturutse hirya no hino mu bice bitandukanye by’Igihugu, ndetse n’abandi baturutse mu mahanga bari muri Diaspora y’u Rwanda, bakazahugurwa mu gihe cy’amezi atatu.

Bazahabwa amahugurwa ku byerekeranye n’imikorere ya za Banki n’ibigo by’imari mu Rwanda, bikazafasha bamwe kujya bagera mu gihe cyo gukora muri iyi Banki, bafite ubumenyi bwisumbuye ku mikorere yayo.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko BK Academy izanabafasha gutanga amahugurwa atandukanye ku basanzwe ari abakozi babo, kugira ngo barusheho kugendana n’igihe.

Abarimo guhugurwa baturuka mu Rwanda ndetse no mu mahanga (Diaspora Nyarwanda)
Abarimo guhugurwa baturuka mu Rwanda ndetse no mu mahanga (Diaspora Nyarwanda)

Ati “Tuzajya dutanga amahugurwa ku bakozi bacu, kuko ibintu bigenda bihinduka, hari amategeko mashya, hari uburyo bwo gukora bushya, tugomba gukomeza guhugura abakozi bacu, ndetse n’abakiriya bacu, turashaka na bo kuzabageraho kugira ngo na bo batere imbere mu myumvire, mu byo serivisi z’ibigo by’imari zitanga”.

Amahugurwa azajya atangirwa muri BK Academy azanafasha abakozi kugira imyumvire imwe, kuko ubusanzwe abenshi baba barize amasomo agiye atandukanye nk’uko Dr. Karusisi akomeza abisobanura.

Ati “Iyo bavuye mu ishuri bose ntabwo baba bafite umusingi umwe, kuko dufite abantu bize icungamutungo, abize ubucuruzi, kubaka, ikoranabuhanga, ariko bose turashaka ko baba abakozi ba Banki, turashaka kubahugura ku mategeko n’amabwiriza agenga ibigo by’imari, uburyo bwihariye BK ikoramo kugira ngo bazaze mu kazi, bazi icyo tubakeneyeho bashobora no gutanga umusaruro”.

Bamwe mu batangiye guhugurirwa muri BK Academy ku ikubitiro, baravuga ko amahugurwa barimo guhabwa azabafasha gutangira inshingano zo gukora muri BK.

Ahazajya hatangirwa amahugurwa harimo ibikoresho byabugenewe
Ahazajya hatangirwa amahugurwa harimo ibikoresho byabugenewe

Godwill Sharom Tuyubahe avuga ko amahugurwa barimo guhabwa azabafasha byinshi cyane, kuko nta bundi bumenyi budasanzwe bari bafite mu bijyanye n’ibigo by’imari.

Ati “Aya mahugurwa azadufasha kuba tuzi nibura ikintu gikorerwa muri banki, nibura ikintu cyose uko kigenda, ibisabwa, ese bigenda bite, babiyobora bate, ushaka kwegera abakiriya wabegera gute, byose tuzabikura muri aya mahugurwa”.

Divine Ineza avuga ko nta bumenyi budasanzwe yari afite mu bijyanye na Banki n’ibigo by’imari, ariko kandi nawe ngo hari byinshi yiteze nyuma y’amahugurwa barimo guhabwa.

Ati “Nta bumenyi nari mfite mu bijyanye na banki n’ibigo by’imari, ariko mu mezi atatu cyangwa ane tugiye kumara ahangaha, ndatekereza ko nzaba niteguye gukorera muri Banki”.

Ishami rizajya ritanga amahugurwa ryafunguwe ku ishami rya BK rikorera i Masoro mu Mujyi wa Kigali
Ishami rizajya ritanga amahugurwa ryafunguwe ku ishami rya BK rikorera i Masoro mu Mujyi wa Kigali

BK Academy izajya ihugurirwamo gusa abasanzwe ari abakozi ba BK n’abandi bitegura kuba abakozi b’iyi Banki.

Banki ya Kigali ifite amashami 68 mu bice bitandukanye by’Igihugu, n’abakiriya barenga miliyoni 6, bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ku ikubitiro BK Academy yatangiye ihugura abitezweho kuba abakozi bayo 26
Ku ikubitiro BK Academy yatangiye ihugura abitezweho kuba abakozi bayo 26
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka