IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi yo muri Singapore

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, banasura icyicaro cy’Ishami rya Polisi ya Singapore rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe amahugurwa, DAC Wendy Koh wabasobanuriye gahunda zitandukanye z’amahugurwa atangwa na Polisi ya Singapore.

Ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bunguranye ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Guteza imbere ubushobozi harimo n’ubufatanye mu mahugurwa no guhuza gahunda z’amagurwa, biri mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore ku wa Kabiri tariki ya 23 Kanama.

Kuri uwo munsi kandi hasinywe amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RIB na Polisi ya Singapore.

Amasezerano ku mpande zombi, aziha ububasha bwo gufatanyiriza hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kungurana ubunararibonye, guhanahana amakuru no gufatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Mu masezerano kandi hakubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyuze kuri murandasi, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage no kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi, nk’uko iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.

Inkuru bijyanye:

IGP Munyuza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka