Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege

Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yatangaje ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi. Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu mugenzi yari asanganywe uburwayi.

Nyuma yo kubona agenda arushaho kumererwa nabi, itsinda ry’ubutabazi ryategetse iyi ndege guhindura icyerekezo ikagwa i Casablanca muri Maroc ariko biba iby’ubusa kuko yahise yitaba Imana.

Kenya Airways yatangaje ko ibi byago byabaye tariki 22 Kanama 2022 ndetse yihanganisha umuryango w’uyu mugenzi witabye Imana n’abandi bari mu ndege bashobora kuba barahungabanyijwe n’urupfu rwa mugenzi wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka