Jimmy Gatete na Fadiga bategerejwe i Kigali mu gutangiza igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ariko batakiwukina, bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 10 ahazaba hatangazwa gahunda y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho.
Mu kwezi kwa 5/2024 mu Rwanda hateganyijwe kubera igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho muri ruhago, igikombe kizahuza amakipe umunani azaba yaturutse mu bihugu birenga 40.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nib wo habaye umuhango wo kugaragariza itangazamakuru gahunda y’iki gikombe cy’isi kizabera mu Rwanda, aho usibye iyi mikino hazaba hanabera ibikorwa birimo ishoramari, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.
Hatangajwe kandi ko mu Rwanda hagati ya tariki 12 na 14/10/2022 mu Rwanda hazaba hari bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago barimo Jimmy Gatete w’u Rwanda, Khalilou Fadiga wahoze akinira Senegal, Patrick Mboma na Roger Milla bahoze bakinira Cameroun, umunya-Ghana Anthony Baffoe ndetse n’abandi.

Ibi bihangange mu mupira w’amaguru bizaba bije muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro iki gikombe cy’isi, ahazanatangarizwa amakipe azitabira ndetse na gahunda irambuye y’aya marushanwa.
Fred Siewe uyobora ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakanyujijeho, yavuze ko kuba iri rushanwa rizabera mu Rwanda ari yo mahitamo akwiye kandi ko bizeye irushanwa rizagenda neza, anasaba abaynarwanda kuryiyumvamo nk’irushanwa ryabo kuko ari bo bazaryakira.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier wari witabiriye uyu muhango, yatangaje ko nk’u Rwanda bishimira icyizere bagaragarizwa n’amahanga mu kwakira ibikorwa bya Siporo, ahazaba hanaganirwa ku zindi ngingo.
Yagize ati “Icya mbere ni uko ibi bitugaragariza uko isi ya SIporo ibona igihugu cyacu, ni umwanya wo kugira ngo tubone ko Football idakinwa n’abato gusa, ni ukugaragaza ko abakuru nabo bagomba kugaragaza imano zabo, abantu bakanaganira ibindi biri hanze ya Siporo birimo uburezi, amahoro n’ibindi”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|