Rubavu: 11 mu bitabiriye ArtRwanda Ubuhanzi bemerewe gukomeza

Amarushanwa yo guhitamo abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba muri ArtRwanda Ubuhanzi, yabereye i Rubavu ku wa 23 Kanama 2022, abanyempano 11 mu bayitabiriye 40 bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero, nibo batsinze bemererwa gukomeza.

Hagendewe ku mibare y’abitabiriye mu Karere ka Nyabihu, hiyandikishije 24 hitabira 21, hatsinda abanyempano 7, mu gihe mu Karere ka Ngororero hiyandikishije 25 ariko hitabira 19 hatsinda bane, abatsinze bazakomeza bose baba 11.

Icyiciro cyo guhitamo abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba kizakomeza mu Turere tugize iyo ntara, icyakora abanyempano bitabiriye bavuga ko byari biteguwe neza haba kwakirwa, kugaragaza impano kwabo no guhabwa amanota aho utambutse y’akanama nkemurampaka akabona yego enye muri esheshatu atambuka.

Kagoyire Olive ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yitabiriye irushanwa, amurika ubugeni ndetse atungura abatanga amanota bamutora bose.

Kagoyire yatangaje ko yishimiye kuba yatsinze, ndetse avuga ko ashima Leta iha amahirwe abafite ubumuga.

Agira ati "Mbere abafite ubumuga ntibitabwagaho, ubu duhabwa amahirwe yo kugaragaza icyo dushoboye, natsinze nishimye kandi nzakomeza kwitwara neza."

Mico Temperance wagaragaje impano yo kubyina, yabonye amanota ane kuri atandatu amuhesha amahirwe yo gutambuka, avuga ko azakomeza irushanwa kugeza atsinze kuko yifuza kugaragaza ko u Rwanda rufite abanyempano bashoboye.

Agira ati "Twasanze biteguye neza, birenze uko twabitekerezaga, gusa tuzakomeza kwitegura dutsinde icyiciro gikomeza ndetse tugaragaze ko u Rwanda rufite abanyempano bashoboye."

Murenzi Joel, umuhuzabikorwa mu kongerera ubushobozi urubyiruko mu muryango wa Imbuto Foundation, yabwiye Kigali Today ko batunguwe n’impano zabonetse mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ati "Iyi Ntara ifite abanyempano benshi harimo abafite ubutumwa bwahindura umuryango nyarwanda, harimo abafite imivugo, ubugeni, indirimbo ndetse twabonye abanyempano mu bafite ubumuga, kandi bafite impano zitangaje twizera ko bazakomeza kwigaragaza."

Murenzi yatangaje ko abanyempano baboneka ko bashoboye batorwa kandi abazatsinda bazahurizwa ku rwego rw’igihugu ndetse bemerere abantu kuza kureba, mu gihe gutora mu Ntara biri kuba mu muhezo.

Ati "Twifuje ko abakemurampaka mu Ntara bakora bisanzuye, ntabwo hano hari abafana ariko turizeza abana b’abanyempano ku rwego rw’igihugu bizaba byemewe kwinjira."

Murenzi avuga ko intego za ArtRwanda Ubuhanzi ari ugufasha abanyempano bari mu tugari, mu mirenge kumenyekana kandi bagafashwa kugaragaza impano zabo, bikabaviramo kubatunga.

Amarushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi, atanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano rugahabwa amahirwe yo guteza imbere ibihangano byabo bikavamo akazi kabahemba.

Abatsinze ArtRwanda Ubuhanzi bahabwa ubumemyi mu gihe cy’umwaka, bubafasha gutegura no gutunganya ibihangano byabo no kumenya uko babyamamaza bakabicuruza, bashyiriweho inzu babicururizamo ndetse bashinze ibigo by’umucuruzi 11 byinjiza miliyoni 80 bitanga akazi ku bantu 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka