Abarimu bize kera muri gahunda y’imyaka 11 bari mu bongerewe umushahara

Mu barimu n’abandi bakozi b’amashuri Leta yazamuriye umushahara guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, harimo abize kera uburezi bw’ibanze bw’imyaka 11 bafite impamyabumenyi zitwa A3.

Aba barimo Niyibizi Marthe utuye i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi uvuga ko ari mu batangiranye na gahunda yitwaga ‘Normale Techinique’ mu mwaka wa 1983, yari igamije kwigisha imyuga abantu babaga barangije amashuri abanza y’imyaka umunani.

Muri ‘Normale Techinique’ ngo bigaga amasomo y’ingenzi ari yo guteka, ubudozi no kubaka, ariko hakaba n’andi mato mato yabaga arimo ubumenyi bw’umwana na nyina, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ubukungu bwo mu rugo bujyanye no kwita ku bikoresho hamwe no kubisukura.

Niyibizi w’imyaka 56 avuga ko akimara kwiga muri 1985 yabanje kuba mwarimu mu mashuri abanza, ariko nyuma yaho mu 1996 ajya kwigisha umwuga w’ubudozi kugeza n’uyu munsi.

Birasa n’ibitangaje kumva hari abagikorera ku mpamyabumenyi ziri munsi ya A2 zihabwa abarangiza amashuri yisumbuye, nyamara ngo ni bo bafite uburambe n’imikorere itagira amakemwa.

Niyibizi agira ati “Abantu bafite impamyabumenyi za A2 barangije ayisumbuye cyangwa abafite A0 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icyo baturusha ni Icyongereza kuko twize mu Gifaransa ariko gushyira mu ngiro ntabwo baturusha.”

Ati“Ndavugisha ukuri turadoda imyenda y’ubwoko bwose cyangwa se abubatsi bakubaka, nk’umusaza (twiganye) witwa Daniel hari aho yubakishije inzu igeretse(etage), natwe iwacu ku kigo cy’i Kayenzi abanyeshuri baba badoda imyenda y’ishuri ku buryo ikigo kidatanga amafaranga hanze, ariya makanzu y’aba Pasiteri ni twebwe twayadodaga.”

Niyibizi avuga ko abo yigishije bamaze gushinga za atoliye(ibyumba byo kudoderamo) babarirwa mu bihumbi kandi bari hirya no hino mu Rwanda.

Ati “Hano i Kayenzi hari umubyeyi nigishije ufite ateliye akaba acuruza ibitambaro akigisha n’abandi bana, hari abo ngera i Kigali tugahura bakanshimira, hari ubwo njya nambuka uruzi hakurya iyo za Ruli nkahasanga abana b’abakobwa badoda bakambwira ngo ‘ibi byose turimo gukora ni wowe tubikesha.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro RTB, Paul Umukunzi avuga ko abiga muri aya mashuri yose hirya no hino mu Gihugu bafite impamyabumenyi za A3 batarenga batanu, ariko ngo ni bo bakora neza kubera uburambe mu kazi.

Umukunzi ati “Hasigaye bake cyane, ntabwo barenze batanu, na bo bafite imyaka yigiye hejuru ariko bafite ubuhanga buri hejuru kuko bize mu myaka ya kera, bafite uburambe n’imbaraga zihagije zo gukomeza kwigisha.”

Mu cyumweru gishize ku itariki ya 16 Kanama 2022 Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) yagaragarije iy’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) uburyo imishahara y’abarimu yazamuwe, harimo n’iy’abafite impamyabumenyi za A3, bigaragara ko benda kunganya n’abafite impamyabumenyi za A2.

MIFOTRA ivuga ko umwarimu w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A3 azajya atahana umushahara w’amafaranga 107,395 Frw, ufite uburambe bw’imyaka itatu ahabwe 114,982Frw, uw’imyaka itandatu ahabwa 119,497Frw, uw’imyaka icyenda azahabwa 125,765Frw, kuzageza k’ufite uburambe bw’imyaka 42 uhembwa amafaranga 235,779Frw buri kwezi.

Ni mu gihe umukozi w’ishuri utari umwarimu ufite impamyabumenyi ya A3 atangirana umushahara fatizo wakuwemo ibisabwa byose ungana na 96,733Frw, na ho uwaminuje mu burambe agatahana umushahara unganga 225,117Frw buri kwezi.

Niyibizi yaganiriye na Kigali Today avuga ko we na bagenzi be bari hirya no hino mu Gihugu bishimye cyane n’ubwo ngo batazi kubara uko umushahara wabo uzaba ungana. Avuga ko akeneye umubarira nk’umuntu ufite uburambe mu kazi bw’imyaka irenga 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka