Dore ibintu 10 by’ingirakamaro ku buzima bw’imodoka yawe

Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, uko ikora n’uko igomba kwitabwaho. Ariko se wari uzi ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyangwa udukoryo ukeneye kumenya ku modoka yawe kandi bidafite aho byanditse?

1. Kugorora imodoka yahombanye ukoresheje amazi ashyushye

Iyo imodoka yahombanye, haba ku miryango, ku kizuru n’ahandi hose ishobora guhombana, usanga bitera umujinya akenshi kubera ko umuntu aba atazi n’igihe byabereye. Ese wari uzi ko hari uburyo ushobora kuyihombanura utiriwe uyijyana ku bakanishi ngo baguce amafaranga? Icyo ukeneye ni amazi n’igikoresho kizibura imisarani ya kizungu (plunger) hanyuma ugashyushya amazi akatura, ukayasuka hahandi imodoka yahombanye watsindagiyeho cya gikoresho hanyuma ugahita ukurura.

Icyitonderwa: Ubu buryo bukoreshwa igihe imodoka yahombanye buhoro, ariko igihe yahombanye cyane ukabona ko ibati ryayo ryangiritse bikabije, icyo gihe ukenera umukanishi.

2. Guhanagura amatara yanduye n’umuti woza amenyo (Colgate)

Niba amatara y’imodoka yawe yanduye cyangwa atakibonerana nka mbere, si ngombwa guhita wihutira kujya kuyogeshya, cyane cyane igihe nta mwanya ufite. Umuti woza amenyo n’amazi bizagukemurira ikibazo.

Ufata umuti woza amenyo wo mu bwoko bwa Colgate cyangwa undi umeze nkayo ugasiga ku itara ukanogereza ukoresheje intoki, ubundi ugafata uburoso bw’amenyo ugakuba nk’uwoza amenyo ari nako ugenda usukaho amazi make.

Iyo urangije gukuba itara ryose, ufata igipapuro cyagenewe guhanagura intoki cyangwa agatambaro gasa neza ugahanagura n’amazi meza kugeza umuti ushizeho. Ariko niba ubona amatara yaratangiye kuba umuhonda, ibyiza ni ukugura amashya.

3. Gutandukanya impeta y’imfunguzo ukoresheje agakuranzuma (staple remover)

Si ngombwa kwiyangiriza inzara cyangwa intoki ngo urimo kurwana no gushyira imfungozo mu mpeta yabigenewe (key ring); icyo ukeneye ni akuma bakoresha bavana inzuma mu mpapuro (staple remover), ugatandukanya impande ebyiri z’impeta y’imfunguzo kugira ngo haboneke umwanya wo gusesekamo rufunguzo. Ibi kandi ntabwo bireba imfunguzo z’imodoka gusa.

4. Kongerera ubushobozi ingufuri y’imodoka

Wari watinda kubona aho wahagaritse imodoka yawe cyangwa ikaba iri kure y’aho uhagaze bigatuma akuma ko ku mfunguzo (ingufuri) katabasha gukora kubera intera iri hagati? Uburyo bwo kubikemura bushobora kugusetsa kandi nyamara burakora!

Nta kindi usabwa usibye gufata urufunguzo ruri ku ngufuri y’imodoka, ukarutsindagira munsi y’akanarwa ubumbuye umunwa hanyuma ugakanda kuri ya ngufuri nk’uko usanzwe ubigenza ugiye gufunga cyangwa gufungura imodoka.

Impamvu ubu buryo bukora, ni uko amatembabuzi yo mu mutwe w’umuntu atuma ukora nka anteni iri hagati y’imodoka n’ingufuri yayo. Biragoye kubyemera, keretse igihe byakubayeho ubundi nawe ukagerageza ukareba.

5. Koza amapine ukoresheje Coca

Ikinyobwa cya Coca gisanzwe gikoreshwa mu gusukura ibikoresho byinshi, ari ibyo mu rugo, mu bukanishi gukura ingese ku byuma n’ibindi. Hari n’abayifurisha mu musatsi. Ariko se wari uzi ko ushobora koza amapine y’imodoka n’amajanti yayo (rims) ukoresheje Coca ivanze n’isabune y’amazi yo koza ibyombo?

Urwo ruvange rufite ubushobozi bwo kuvana imyanda yose yagiye ku mapine no ku majanti yayo, ukaba wagira ngo ni bwo bikiva mu ruganda. Impamvu Coca ugomba kuyivanga n’isabune yo koza ibyombo, ni ukugira ngo ibyo wamaze koza bitaza kumatira kubera uburyo Coca iteye.

6. Ipine ry’imodoka nisandara ntuzihutire gufata feri

Iyi ni inama cyane kurusha uko ari agakoryo. Niba uri ku muvuduko wa km60 ku isaha mu muhanda utamurutse ukumva ipine irasandaye, ntuzafate feri ako kanya. Nugerageza guhagarika imodoka izatangira kugenda yandika umunani unanirwe kuyigarura mu nzira bibe byaguteza impanuka ikomeye.

Icyo usabwa rero ni ukurekera ikirenge ku muriro kugira ngo ubashe kugumisha imodoka mu murongo igihe gito mbere yo gushaka uko uyishyira ku ruhande.

7. Gusiga Vaseline imbere mu modoka

Vaseline kuva kera na kare yakunze gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi, hari ukuyisiga, kuyomoresha ibikomere bitangiye kuma, kuyisiga ku mazuru yababuwe n’ibicurane n’ibindi n’ibindi. Ese wigeze utekereza ko Vaseline ishobora no gusigwa imbere mu modoka?

Niba imbere mu modoka yawe hafubitswe n’uruhu cyangwa ibijya kumera nkarwo, jya ufata agatambaro cyangwa agahanaguzo kabigenewe ushyireho ka Vaseline gake ubundi usige ku bice by’imbere mu modoka, bizabirinda gusatagurika kubera ubushyuhe no kumagara. Niba mu gihugu urimo hagwa urubura, Vaseline ituma imipira yo ku nzugi z’imodoka itagagara kubera ubukonje.

8. Umuvuduko si wo utuma ugerayo vuba

Abagenza ibinyabiziga b’abahanga hafi ya bose bazi aka gakoryo. Abantu benshi bibwira ko gukoresha umuvuduko mwinshi ari byo bituma umuntu agera aho agiye adatinze, ariko burya si ko bimeze. Iyo utwaye imodoka ahantu hari amatara y’umutekano menshi mu muhanda, birashoboka cyane ko ugenda uhura n’atukura menshi bityo bigatuma uhagarara kenshi.

Nyamara iyo wubahirije umuvuduko ntarengwa, ntibikubuza kugera aho ugiye igihe kandi udakererewe. Ushobora kuba utabizi cyangwa utarabyumva, ariko amatara y’umutekano wo mu muhanda afite uburyo yuzuzanya n’ibyapa biranga umuvuduko ntarengwa. Ni yo mpamvu igihe wubahirije umuvuduko ntarengwa usanga akenshi uhura n’amatara y’icyatsi aguha uburenganzira bwo gukomeza bigatuma ugera aho ugiye wihuse kandi wagiye witonze.

9. Ingufuri y’ibanga

Imodoka zose zigezweho zifite ingufuri zikoresha amashanyarazi (automatic), cyangwa tuvuge ko zose zagombye kuba zizifite nk’uko bisabwa. Ntawe uyobewe ko ikintu cyose gikoreshwa n’amashanyarazi gishobora kugera igihe kikanga gukora. Ese wabigenza ute imodoka yawe iramutse yanze gufungika cyangwa gufunguka mu gihe ari automatic?

Mbere na mbere ugomba kuba warasomye agatabo kazanye n’imodoka kanditsemo uko bigenda iyo uhuye n’icyo kibazo, kandi ku bw’amahirwe imodoka hafi ya zose ziba zifite utwo dutabo kubera iki kibazo. Icyo ugomba gukora rero ni ukureba munsi cyangwa imbere ku gifashi gikingura imodoka ku ruhande rw’umushoferi, ugakuraho akantu gato kariho gakoze muri plastike uzabona aho binjiza urufunguzo hasanzwe.

Kugeza ubu ariko nyinshi mu modoka ziri mu Rwanda, usanga ziba zifite aho binjiriza urufunguzo hagaragara n’iyo imodoka yaba ari automatic.

10. Wishyira imfunguzo nyinshi ku rw’imodoka

Iyi nayo ni inama cyane kurusha uko ari agakoryo. Gushyira imfunguzo nyinshi hamwe n’urw’imodoka, bishobora kwangiza ahagenewe kwakiriza imodoka bikaba byatuma itangira kugira ibibazo byo kwaka uko iminsi igenda ishira.

Inama nziza rero ni ugushyiraho imfunguzo zitarenze eshatu. Ariko nuramuka ubonye ko ahagenewe kwakiriza imodoka hasigaye harimo umugaga, uzihutire kuyijyana mu igaraje bitaragera kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka