Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda uruhare bagize mu guhashya Covid-19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bose bashyize umutima hamwe bakiyemeza gufatanya n’abayobozi, bagahangana n’icyorezo cya Covid-19, ubu bakaba babasha kongera guhura bakaganira bagakomeza imirimo.

Yabitangaje ubwo yasuraga abaturage b’Akarere ka Ruhango mu ruziduko rw’iminsi ine agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aganira n’abaturage ku bibazo bafite no kubishakira ibisubizo birambye.

Umukuru w’Igihugu ashimira abaturage kuba barahagaze mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mu gihe Igihugu nta n’amikoro ahagije cyari gifite, n’ibikorwa bibyara inyungu n’ibyari bitunze abaturage byari bimaze guhungabana bikomeye.

Avuga ko kwitwararika muri Covid-19 byasabaga abantu kutegerana cyane kandi ari byo bimenyerewe, mu gihe icyorezo cyasabaga ko abantu bategerana ngo batanduzanya, bityo abantu bacika ku muco wo kuramukanya bahoberana.

Agira ati, “Twabwiye abantu ngo bacike ku mico bamenyereye mu buzima, kandi abantu bahisemo ubuzima kuruta umuco, haza kuza n’ibindi byo kuguma mu rugo ntawe ubonana n’undi, ntawe uramukanya na we, ikibazo kiba kinini, ariko ndashimira ko abantu bumviye, dukora ibishoboka n’ubwo hari abacu batari bake icyorezo cyahitanye, nta kundi twari kubigenza”.

Avuga ko aho urukingo rwa Covid-19 rubonekeye ku Isi, hari abenshi barwanze kubera imyumvire, ariko mu Rwanda babyumvishije vuba, mu gihe ikibazo cyari kinini ahandi, ari na cyo ashimira abaturage babyumvise bakirengagiza imyumvire mibi yari hanze.

Atanga urugero kuri mugenzi we bajya baganira wanze kwikingiza, kubera ko yavugaga ko urukingo rwazagirira abantu nabi mu minsi iri imbere, Perezida Kagame yavuze ko icyiza ari ugushaka umuti w’ikibazo gihari uwo munsi, hanyuma icyazavuka nyuma na cyo kigashakirwa umuti igihe cyacyo.

Agira ati, “Hari umuntu twahuye w’umuyobozi tujya tuganira mubwira ko nakingiwe, arambwira ngo we ntarakingirwa kandi nta n’ubwo ari hafi gukingirwa, ibyo yashakaga kumbwira ko amaze iminsi ibiri abuze abavandimwe be bazize Covid-19, mubaza impamvu atikingiza kandi hari abavandimwe be bazize Covid-19”.

Icyo gihe ngo uwo muntu yamusubije ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rwagirira abantu nabi mu myaka nka 15-30, nyamara ku bwa Perezida Kagame abantu bakwiye kuba birinda ibyaje uwo munsi naho ibizaza nyuma y’imyaka 20 bikaba byazakurikiranwa icyo gihe.

Avuga ko uko inkingo zabonekaga ari ko zagezwaga ku baturage kandi ababyifuzaga ari benshi n’ubwo hari bake babirwanyije, ari ko bakurikiranwe, abagiye muri ibyo bihugu bakagaruka batabaye impunzi z’urukingo, kandi ko bagarutse basobanuriwe bakemera gukingirwa.

Agira ati, “Igituma mbitindaho, ni uko byose bijyana n’imyumvire y’Abanyarwanda, bumva vuba bakumva ibibafitiye inyungu akaba ari ho bahera bagana imbere, bakava muri politiki mbi n’imyumvire mibi, kumva vuba ikigufitiye inyungu, tugakora tugatera imbere ni ko ibihugu bitera imbere kuko ntiwatera imbere wirirwa mu matiku n’amacakubiri”.

Perezida Kagame avuga ko iyo abaturage n’abayobozi bakorera hamwe, bumva uko ibibazo biteye bakanagira uruhare mu kubikemura, bitanga umusaruro.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka