Mozambique: Maj Gen Eugene Nkubito yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo

Umuyobozi mushya w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Maj Gen Christovao Chume.

Maj Gen Eugene Nkubito wari uherekejwe n’uwo asimbuye Maj Gen Innocent Kabandana, bakiriwe na Minisitiri Christavao Chume, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, bagirana ibiganiro byabeyere ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Mozambique mu murwa mukuru Maputo.

Nk’uko tubikesha Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bikomeje byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen Christovao Chume Chume yashimye ibimaze gukorwa n’Ingabo z’umutekano z’u Rwanda, ku bufatanye n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.

Aba bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, yaba Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana, banaganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Joaquim Mangrasse, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Raphaël ndetse na Bernardo Lidimba ushinzwe urwego rw’ubutasi.

Ku ya 16 Kanama 2022, nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Brig Gen. Nkubito Eugene, amuha ipeti rya Major General.

Major General Nkubito Eugene, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka