Ikoranabuhanga rizagabanya umwanya abarimu bamaraga bategura cyangwa bigisha amasomo

Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya(tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no kwigisha amasomo baha abana; mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Buri mwarimu uhabwa aya mahugurwa anahabwa mudasobwa yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa ubumenyi aba yahawe
Buri mwarimu uhabwa aya mahugurwa anahabwa mudasobwa yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa ubumenyi aba yahawe

Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije muri REB ku bufatanye n’Ikigo Rwanda EQUIP; ikozwe mu gihe benshi mu barimu, bahamya ko bari bakeneye impinduka mu buryo bateguragamo amasomo n’imyigishirize yayo, nk’uko abarimo Habyarimana Emmanuel wigisha kuri GS Kirehe abivuga.

Yagize ati: “Twajyaga dutakaza igihe kinini mu gutegurira abana amasomo, tukifashisha uburyo bwa gakondo, bwo kwandukura mu makayi dukoresheje ikaramu, rimwe na rimwe hakaba n’amasomo y’ingenzi twibagirwa gushyiramo, bigatuma abana hari amasomo tutabigisha . Nanone hari nk’ubwo umuntu yavaga ku kazi ananiwe, akabura uko ategura isomo rizakurikiraho, akaba yakwigisha abana ibyo atabateguriye, bikabadindiza”.

Akomeza ati: “Twaje gusanga iyi gahunda, yo kwifashisha ikoranabuhanga, twatangiye kwiga uyu munsi, izadukuriraho izo nzitizi, kuko tuzajya noneho tubasha kwigisha amasomo ateguwe mu buryo bwimbitse, kandi duhuriyeho twese; ibi nkaba mbyitezeho kuzamfasha mu myigishirize, no kuzamura ireme ry’uburezi ku bana nigisha”.

Abarimu basaga ibihumbi bine bo mu gihugu hose ni bo barimo guhabwa ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga mu mitegurire n'imyigishirize
Abarimu basaga ibihumbi bine bo mu gihugu hose ni bo barimo guhabwa ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga mu mitegurire n’imyigishirize

Iri koranabuhanga abarimu bari gutozwa kuzajya bigisha bifashishije, rikoreshwa hifashishijwe mudasobwa nto(tablet), akabasha gutanga amasomo agendeye ku mfashanyigisho yashyizwe muri iyo mudasobwa, ifite amakuru yose yuzuye, ku buryo buzamura ikigero cy’umwana cy’ubumenyi butuma abasha guhangana n’abandi ku isoko ry’ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.

Bizanafasha kandi mwarimu, gukurikirana imyigire y’abana, n’imyitwarire yabo igihe bari mu ishuri, abashe kumenya abasibye ishuri, urugero rw’imitsindire yabo, binafashe gukurikirana ikigero cy’imikorere n’imyigishirize ya mwarimu nk’uko byasobanuwe na Ntabwoba Egide, Umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa muri Rwanda EQUIP.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, isi iragenda yihuta cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Bikaba bisaba ko n’urwego rw’Uburezi rudasigara inyuma. Ni na cyo cyatumye twongerera aba barimu ubu bumenyi, kugira ngo turusheho kuzamura ireme ibipimo by’ireme ry’uburezi”.

“Iyi myigishirize ntabwo itandukanye cyane n’uburyo basanzwe bigishamo, kuko n’ubundi imfashanyigisho basanzwe bakoresha ari na zo bazakomeza gukoresha. Gusa ikiriho cyiza, cyiyongeraho ubungubu, ni uburyo ayo masomo aba ateguwemo bw’ikoranabuhanga, riri ku kigero kimwe kuri bose. Bizanafasha mwarimu kujya yubahiriza igihe, bifashe kumenya igihe yamaze yigisha isomo runaka, kandi mu buryo butuma abana barushaho gusobanukirwa, bakamenya neza ibyo biga, bitume barushaho no gukunda ishuri”.

Ntabwoba Egide, Umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa muri Rwanda EQUIP
Ntabwoba Egide, Umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa muri Rwanda EQUIP

Usibye inyungu ku barimu, ngo iri koranabuhanga, rizanagabanya umubare w’abajyaga bata ishuri, bitewe n’uko rizajya rifasha abana kuruhura ubwonko binyuze mu dukino, indirimbo, n’izindi gahunda zituma babona uko bidagadura.

Ku ruhande rw’abayobora ibigo by’amashuri, harimo na Mukashyaka Josephine uyobora GS Uwinkomo, ishuri riherereye mu Karere ka Nyamagabe, asanga iyi gahunda izahindura byinshi.

Yagize ati: “Iri koranabuhanga ibigo by’amashuri tuyobora, bizaryungukiramo ibintu byinshi birebana no gukurikirana byoroshye imyigire y’abana n’imyigishirize y’abarimu, cyane ko ari nako kazi dushinzwe ka buri munsi. Rimwe na rimwe inzitizi zo gutegura no kwigisha amasomo mu buryo bwa gakondo, byatudindizaga, bikanatuma kenshi tutarangiza programme y’umwaka, kubera gusiba kwa mwarimu, cyangwa gukererwa akazi; rimwe na rimwe ntitunabimenye. Aha rero, bigiye gutuma mwarimu ndetse n’umwana yigisha, buri umwe yuzuza inshingano ashinzwe kandi abikore abikunze, bityo n’ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka mu buryo bwihuse”.

Murasira Gerard, Umukozi wa REB ushinzwe agashami k’amahugurwa y’abarimu, yabakanguriye, guha agaciro ibyiza by’iri koranabuhanga.

Gerard Murasira, Umukozi wa REB, ushinzwe agashami k'amahugurwa y'abarimu, yabakanguriye, guha agaciro ibyiza by'iri koranabuhanga
Gerard Murasira, Umukozi wa REB, ushinzwe agashami k’amahugurwa y’abarimu, yabakanguriye, guha agaciro ibyiza by’iri koranabuhanga

Yagize ati: “Muri make ubu buryo bw’imikorere bushingiye ku ikoranabuhanga, ni uburyo bwo kuborohereza akazi no kubafasha gutanga ubumenyi bwinshi kandi mu gihe kitari kinini. Aba barimu rero bari guhugurwa, nibakoreshe umwanya wabo, mu kubona ibyiza biri muri iyi gahunda; kandi ni n’urugendo rugikomeza, aho duteganya kugeza ubumenyi nk’ubungubu ku barimu bo mu gihugu hose mu gihe kiri imbere, tugamije kubaka igihugu cyubakiye ku ikoranabuhanga na mwarimu yisangamo”.

Buri mwarimu mu bahuguwe, ahita ahabwa mudasobwa ku buntu, yo kwifashisha ashyira mu ngiro ubwo bumenyi nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga.

Abarimu basaga ibihumbi bine batangiye aya mahugurwa azamara iminsi 10 abera mu Karere ka Musanze, biyongera ku basaga ibihumbi bitatu, baherukaga guhabwa ubumenyi busa n’ubu muri Mutarama 2022.

Bose hamwe bigisha mu bigo 250 byo mu gihugu. Intego ikaba ari ukuzamura umubare, ku buryo nibura, abarimu bigisha mu bigo bigera kuri 700 byo mu gihugu hose, bazaba bagezweho n’ubwo bumenyi mu gihe cy’imyaka ine iyi gahunda izamara.

Ikoranabuhanga abarimu baryitezeho kuborohereza imitegurire n'imyigishirize y'amasomo
Ikoranabuhanga abarimu baryitezeho kuborohereza imitegurire n’imyigishirize y’amasomo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka