Nyagatare: Ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 77%

Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko Akarere ka Nyagatare ubu gafite ingo nyinshi zamaze kubona amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Imiyoboro yubatswe ni myinshi
Imiyoboro yubatswe ni myinshi

Nk’uko imibare ibyerekana, ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange zigera kuri 45.6% mu gihe izifite adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba zirenga 31%.

Niyonkuru Benoit, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, ingo zirenga ibihumbi icumi mu Karere ka Nyagatare zahawe amashanyarazi bituma imibare y’ingo zifite amashanyarazi uzamuka.

Yagize ati: “Imirimo yo guha amashanyarazi abatuye muri Nyagatare irimo kwihutishwa ndetse n’ibikoresho bikenewe birahari. Ubu ingo zifite amashanyarazi muri Nyagatare zirasaga 77%. Mu myaka ibiri ishize ingo zifite amashanyarazi zari kuri 47%. Urumva ko twazamutse cyane kandi ibi bizakomeza kugeza tugeze ku 100%.”

Benoit Niyonkuru, Umuyobozi w'ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare
Benoit Niyonkuru, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare

Bwana Niyonkuru avuga kandi ko muri aka karere hari umushinga wo kuvugurura imiyoboro ihari yubatswe kera ikongererwa ingufu.

Ati: “hari umushinga urimo gukorerwa muri aka gace ndetse no mu tundi turere duhana imbibi wavuguruye imiyoboro uyikura ku rwego rwa monofaze (Monophasé/Single Phase) uyashyira ku rwa tirifaze (Triphasé/three phase) ku buryo inganda n’ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi afite imbaraga biyabona. Uyu mushinga rero urimo uragana ku musozo kuko imirimo ubu igeze ku kigero cya 90%”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyagatare Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko amashanyarazi amaze kugezwa henshi muri aka Karere haba mu ngo z’abaturage ndetse n’ahatangirwa serivisi zitandukanye.

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyagatare Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyagatare Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague

Yagize ati: “Kugeza ubu ibigo nderabuzima byose dufite muri aka Karere bigera kuri 20 byamaze kubona amashanyarazi, ndetse yewe n’amakusanyirizo yose ari muri aka Karere agera kuri 16 na yo yose yamaze kubona amashanyarazi”.

Bwana Gonzague avuga ko mu bigo by’amashuri biri muri Nyagatare, ibirenga 160 byamaze kugezwaho amashanyarazi ndetse ko Akarere gafite intego ko bitarenze ukwezi kwa 6 k’umwaka wa 2023 ibigo by’amashuri byose bizaba byagejejweho amashanyarazi.

Nyagatare izwiho kurangwamo ibikorwa byinshi by’ubworozi n’ubuhinzi, bityo ikagira amakusanyirizo y’amata menshi. Aborozi benshi bahakorera bakenera amashanyarazi yo kwifashisha mu kubika amata no kuyatunganya.

Amashuri yahawe amashanyarazi abasha kwigisha no gukoresha ikoranabuhanga
Amashuri yahawe amashanyarazi abasha kwigisha no gukoresha ikoranabuhanga

Uyu Muyobozi yagize ati: “mu Karere kacu igice kinini cy’ubutaka dufite gikorerwaho ubworozi. Abaturage bacu rero bakenera korora mu buryo bugezweho bwa kijyambere, ibi kandi kugira ngo bikorwe ni ngombwa ko baba bafite amashanyarazi. Rero rwose hari inyungu ku borozi bo muri aka Karere”.

Ndamiye Edward ni umucungamutungo ku ikusanyirizo ry’amata rya Koperative Rwabiharamba itunganya amata, iherereye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama mu Mudugudu wa Rwabiharamba. Avuga ko kuba barabonye amashanyarazi bungutse kurushaho kuko mbere bakoreshaga “generator” kandi zikabatwara amafaranga menshi.

Ndamiye Edward, umucungamutungo ku ikusanyirizo ry'amata rya Koperative Rwabiharamba
Ndamiye Edward, umucungamutungo ku ikusanyirizo ry’amata rya Koperative Rwabiharamba

Yagize ati “mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi twakoreshaga amafaranga hafi miliyoni ebyiri tugura mazutu yo gushyira muri moteri (generator). Ubu aho twaboneye amashanyarazi twarungutse kuko ayo twashoraga muri mazutu twarayazigamye. Ubu dukoresha amafaranga asaga ibihumbi magana atatu mu kwezi. Urumva ko habayeho impinduka zikomeye”.

Kayinamura Thomas ni umworozi akaba n’umujyanama wa Koperative y’aborozi ba Karushuga na yo yubatse ikusanyirizo ry’amata.

Amakusanyirizo y'amata yose ari i Nyagatare afite amashanyarazi
Amakusanyirizo y’amata yose ari i Nyagatare afite amashanyarazi

Ati: “Mbere twagombaga gukora urugendo tujyanye amata aho bita mu Kirebe. Nyuma tuza kugira amahirwe haza umushinga utwubakira iri kusanyirizo, ariko nta muriro wari wakageze hano, twifashishaga ‘generator’. Twagiraga ikibazo gikomeye iyo ‘generator’ yabaga ipfuye, bigasaba kujya kuzana umutekinisiye i Nyagatare, akagera ino aha amata yose yapfuye. Ubu rero aho twaboneye umuriro tumeze neza nta kibazo dufite”.

Mu bigo nderabuzima na ho abaganga n’abaturage bajya kwivuza bavuga ko amashanyarazi yahinduye byinshi ndetse na serivisi z’ubuvuzi zirushaho kuba nziza.

Maurice Kagame, ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugaragara. Avuga ko amashanyarazi yafashije byinshi.

Yagize ati: “Kubika inkingo byaratugoraga kuko ubushobozi bwacu bwo kugura mazutu yo gukoresha muri ‘generator’ bwari buke. Byasabaga ko dukora urugendo tukajya kubitsa inkingo ku bindi bigo nderabuzima bifite amashanyarazi. Ubu rero dufite amashanyarazi, tubasha kwibikira inkingo neza mu byuma bikonjesha zitangiritse, tugakoresha ibyuma biteka ibikoresho byo kwa muganga, n’ibindi bitandukanye”.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Bugaragara, Maurice Kagame
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugaragara, Maurice Kagame

Triphonie Mwahirashinge, ni umuturage wo mu Murenge wa Rwimiyaga. Twamusanze yaje kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Bugaragara. Avuga ko mbere y’uko amashanyarazi ahagera, bajyaga kwivuriza i Nyagatare.

Ati: “Mbere twarazaga akenshi bakatwohereza i Nyagatare. Ariko ubu ibitaro byaraguwe ndetse hari n’amashanyarazi. Baratwakira rwose bakatuvura neza kandi bakihuta. Sindaza ngo nirirwe aha ngeze saa munani ngitegereje. Ibi ni iterambere rwose”.

Umuyobozi w’ishami rya REG i Nyagatare avuga ko abatarabona amashanyarazi muri aka Karere na bo bashonje bahishiwe kuko uyu mwaka ingo zigera ku 6,000 zizahabwa amashanyarazi.

Ibigo nderabuzima byose biri muri Nyagatare bifite amashanyarazi
Ibigo nderabuzima byose biri muri Nyagatare bifite amashanyarazi

Ati: “Hari n’indi mishinga minini igiye gutangira izaha amashanyarazi ingo nyinshi muri aka Karere. Iyi mishinga ikazakorera mu Mirenge ya Karangazi, Katabagemu, Rwimiyaga na Nyagatare ndetse no mu duce duherereye ku mbibi z’u Rwanda”.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Ni inkuru Kigali Today ikesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka