
Mu minsi ishize Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga mukuru wayo, Skol, nibwo batangaje ko hateganywa ko mu gihe cya vuba ikibuga cy’imyitozo iyi kipe ikoresha giherereye mu Nzove, kizavugururwa kugira ngo cyongererwe ubushobozi ndetse kinatunganywe neza.
Kuri ubu iki kibuga guhera tariki 24 Kanama 2022 cyamaze gufungwa mu gihe kingana n’amezi abiri kidakoreshwa, ikipe ya Rayon Sports kuri ubu irajya ikorera imyitozo ku kibuga cya Runda (ku Ruyenzi) mu karere ka Kamonyi, ndetse iyi kipe ikaba ikiri no gushakisha ikindi kibuga gishobora kuyifasha mu gihe byaba ngombwa.

Ikibuga cya Nzove gifunzwe kugira ngo gitunganywe mu buryo butandukanye, harimo no kucyongerera ubushobozi ku buryo nibura kizakira abafana 1000, iki kibuga kandi cyari gisanzwe kirimo ubwatsi busanzwe kizashyirwamo tapi ndetse n’amatara byose bizafasha ikipe y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore kujya zitegura neza.
Uyu mushinga wari mu byumvikanyweho ubwo ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru bavugururaga amasezerano yabo muri Nyakanga 2022.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|