• Macuba: Bafite umwihariko wo korora ibimasa cyane kubera ko aribyo bibungura

    Iyo ugeze mu mirenge ya Macuba na Karambi yo mu karere ka Nyamasheke, utangazwa no kubona ibimasa biziritse mu mirima ibindi biri mu biraro, ugashaka inka y’inyana ukayibona bigoranye.



  • Nyamasheke: Itorero rya Nkombo ryakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

    Mu rukerera ry’ijoro rishyira kuri uyu wa 23/05/2014, itorero ry’ababyinnyi ryo ku Nkombo muri Rusizi, bakoreye impanuka i Ntendezi urenze gato aho bita ku Buhinga mu masangano y’umuhanda ujya i Rusizi na Nyamasheke, umwe ahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi 18 bakomeretse harimo babiri bavunitse amaguru.



  • Bakunzibake yafatanwe.

    Nyamasheke: Afunzwe azira gufatanwa urumogi

    Umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, ubana n’ubumuga bwo kutagira akaguru kuko kacitse, Bakunzibake Leonard afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Kanjongo azira gufatanwa udupfunyika 104 tw’urumogi aho atuye mu rugo rwe mu mudugudu wa Kamukiza, akagari ka Kabuga mu murenge wa Karambi.



  • Nyamasheke: Nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki

    Ubwo mu karere ka Nyamasheke batangizaga ukwezi kwahariwe umuryango, tariki ya 22 Gicurasi 2014, biyemeje ko nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki babikesheje kugira isuku no kugira imirire iboneye mu muryango.



  • Ibyo yasiramuzaga.

    Nyamasheke: Afunzwe ashinjwa kwiyita umuganga agasiramura abantu

    Umusore uri mu kigero cy’imyaka 26, uvuka mu muduguduwa Karambi, akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo azira kwigira muganga agasiramura abagabo bikaba byarakurijemo umwe kujya mu bitaro akamara iminsi 4.



  • Abaganga ba Kibogora mu biganiro bijyanye n

    Kibogora: Bafite umwihariko mu kwibuka kubera imiterere y’akazi bakora

    Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, abakora muri ibi bitaro bari kugezwaho ibiganiro bitandukanye guhera mu gitondo mu isengesho bakora mbere yo gutangira akazi ndetse na nyuma ya saa sita bakabona ibindi biganiro.



  • Rusizi: Abamotari 2 bafunzwe bazira kurwana n’abatwara abagenzi ku matagisi afite ibyapa by’u Burundi

    Babiri mu batwara abagenzi kuri za moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gukomeretsa umushoferi utwara abagenzi mu modoka nto izwi ku izina rya taxi-voiture ikorera i Burundi bavugaga ko yabatwaraga abagenzi kandi adafite (…)



  • Umwe mu bari mu modoka yakomeretse mu mutwe.

    Nyamasheke: Impanuka y’imodoka n’umunyozi yakomerekeje batatu

    Ku mugoroba wa tariki ya 20 Gicurasi 2014 mu masaha ya saa kumi n’imwe, mu mudugudu wa Gasharu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano habeye impanuka, ikomeretsa abantu batatu n’umunyonzi wari utwaye igare ahetse ibitoki n’imbabura.



  • Bushekeri: Umusifuzi yari ahitanywe n’abakinnyi ndetse n’abafana Imana ikinga ukuboko

    Ubwo umupira wari uwa gicuti wahuzaga akagari ka Mpumbu na Ngoma kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke wari ugeze hagati, abakinnyi b’akagari ka Mpunga ntibishimire imisifurire, maze badukira umusifuzi barahondagura, kuri ubu akaba ari ku kigo nderabuzima cya Kinini aho (…)



  • Nyamasheke: Yasanzwe mu muhanda yapfuye nyuma yo kugongwa

    Umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 yasanzwe mu muhanda yapfuye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 bigaragara ko yagonzwe ariko kugeza ubu ikinyabiziga cyaba cyamugonze ntikiramenyekana.



  • Nyamasheke: Abayobozi bashinzwe abaturage ntibemerewe kujya kwiga mu mahanga

    Abakozi biga muri za kaminuza zo mu mahanga bagiriwe inama n’abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke mu buryo bakwigamo hanze y’igihugu kandi bakarushaho kuba umusaruro ku Rwanda ariko ibyo ntibireba abayobozi bafite inshingano zo kwita ku baturage umunsi ku munsi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa.



  • Nyamasheke: Babiri bafunzwe bazira kwigomeka

    Abagabo babiri Siborurema Adrien na Sindayihebura Modeste bafungiwe kuri stasiyo ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bazira kuvogera ikigo cy’amashuri abanza bifatwa nko kwigomeka.



  • Umushoramari Karyabwite Pierre avuga ko imirimo ye yo kubaka uruganda rw

    Nyamasheke: Ikorosi ryari ryateje impaka hagati y’akarere n’umushoramari rigiye kugeragezwa

    Umuhanda Hanika- Kivugiza ufite ibirometero bisaga 18 ugiye kumara hafi imyaka ibiri uri gukorwa kugeza ubu ukaba ugishidikanywaho niba wararangiye cyangwa se niba hari ibishobora gukomeza gukorwaho.



  • Nyamasheke: Bari mu maboko ya polisi kubera gufatanwa amafaranga y’amakorano

    Nyiransengimana Beata ufite imyaka 19 na Nyirandagijimana Jaqueline ufite imyaka 44 bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano asaga ibihumbi mirongocyenda by’ amafaranga y’u Rwanda (90,000frw).



  • Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bakunda kubakisha imbaho.

    Nyamasheke: Bavuga ko kubakisha imbaho bitazabangamira ibidukikije

    Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ivuga uburyo abaturage batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bafite umwihariko wo kubakisha imbaho ziva mu biti, bakemeza ko babiterwa n’uko ubutaka bwabo butameze neza ngo babwifashishe babumba amatafari ariko bakanavuga ko inzu z’imbaho zikomera kurusha izindi, abahanga (…)



  • Urebeye imbere ntiwamenya ko inzu yubakishije imbaho.

    Nyamasheke: Bubakisha imbaho kubera kubura ibyondo ariko ngo binahangana n’ibiza

    Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke na Rusizi bagira imyubakire utasanga ahandi bitewe n’uburyo babyumva n’imiterere y’ako karere nk’uko babivuga.



  • Nyamasheke: Urubyiruko rwiyise abakatsi ruhangayikishije abaturage

    Mu masangano y’umuhanda uva i Kigali werekeza i Rusizi n’umuhanda wa kaburimbo werekeza i Nyamasheke , aho bita ku Buhinga, uhasanga abasore benshi bamwe bafite udutabo tw’amatike abandi bafite imbuto bagurisha, mu gihe abandi baba biruka ku bagenzi bababaza aho bashaka kujya (aba bitwa abakatsi).



  • Abacunga mutungo b

    Rusizi: Imirenge SACCO irashishikarizwa kujya mu ihuriro AMIR

    Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kujya bagaragaza inzitizi bahura nazo mu kazi ka bo ka buri munsi kugirango ibigo by’imari bahagarariye bitangwa mu gihombo.



  • Nyamasheke: Barakiruka inyuma y’ingurane zo mu 1972

    Abaturage basaga 50 batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko babariwe guhabwa ingurane mu mwaka wa 1972, ubwo hari hagiye gushyirwa amashanyarazi muri uwo murenge bakabwirwa ko bazishyurwa ariko kugeza na n’ubu bakaba batarishyurwa.



  • Nyamasheke: Abaturage batishyuwe ingurane zabo barizezwa kwishyurwa vuba

    Bamwe mu baturage basiragiraga ku karere ka Nyamasheke basaba kwishyurwa amafaranga yabo ku bikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda mu murenge wa Ruharambuga baratangarizwa n’ababishinzwe ko mu minsi ya vuba nabo bazaba bishyuwe amafaranga yabo nk’uko abandi baturage nabo amaze kwishyurwa.



  • Nyamasheke: Yimanitse mu mashanyarazi ahinyuza ko yagezemo

    Bwa mbere mu mateka amashanyarazi agera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, umugabo w’imyaka 29 Nzigiyimfura Esron byamugoye kwemera ko amashanyarazi ashobora kugera iwabo niko gusimbuka yinaganika ku nsinga z’amashanyarazi ahita yitaba Imana, nk’uko ababirebaga babyemeza.



  • Nyamasheke: Uruganda rwa Gisakura na Coopthe biyemeje gukomeza amasezerano

    Koperative y’abahinzi b’icyayi bakorera mu Gisakura bazwi ku izina rya Coopthe bari barafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye n’uruganda rutunganya icyayi rwa Gisakura, kubera ko bavugaga ko kuva bagirana amasezerano, abahinzi b’icyayi bamaze guhomba amafaranga asaga miliyoni 100.



  • Nyamasheke: Abashoferi barasaba igabanuka ry’imisoro ngo bakore bunguka

    Bamwe mu bashoferi batwara imodoka za minibus zizwi ku izina rya twegerane, bavuga ko hatagize igikorwa ngo hagire ikigabanuka ku misoro bavuga ko ari myinshi bashobora kuva mu muhanda bagasubira ku isuka kuko ntacyo bacyunguka.



  • Nyamasheke: Abakekwaho kwiba ikigo nderabuzima cya Gisakura batawe muri yombi

    Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wa gatatu mu bacyekwaho kwiba icyuma gipima indwara (microscope) mu kigo nderabuzima cya Gisakura mu karere ka Nyamasheke.



  • Abayobozi bo mu nzego z

    Rusizi: Imiryango 500 y’abasigajwe inyuma n’amateka igiye gufashwa kwiteza imbere

    Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamurikiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abafatanya bikorwa b’iyi komisiyo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka hagamijwe kugirango icyo cyiciro cy’Abanyarwanda nacyo kizamuke mu iterambere.



  • Nyamasheke: Nta munyeshuri wemerewe kwiga muri RDC

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko nta muntu n’umwe wemerewe kujya kwiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kubera impamvu nyinshi zirimo umutekano w’igihugu, impamvu z’uburezi buhatangirwa, umuco n’ibindi.



  • Bashyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside.

    Kibogora: Barasaba ishyingurwa ry’ababo mu cyubahiro kibakwiye

    Ubwo mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnique bibukaga Abatutsi bazize Jenoside, bamwe mu bayirokotse bagaragaje ko hari imibiri yajugunwe mu mazi na n’ubu itaraboneka ndetse ko na bamwe mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibogora bakwiye gushyingurwa ku buryo bukwiye mu cyubahiro umuntu akwiriye.



  • Nyamasheke: Barashaka kugira umwihariko mu mikino

    Mu gihe utundi turere turi kugira amakipe y’umupira w’amaguru akomeye mu cyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri, ndetse utundi turere tukagira amakipe y’imikino y’intoki nka volleyball na basketball, akarere ka Nyamasheke karashaka kugira umukino wo gusiganwa ku maguru nk’imwe mu mikino ikomeye mu Rwanda.



  • Nyamasheke: Abarezi barasabwa kwima amatwi umwanzi ubangisha igihugu

    Mu muhango wo gusabana kw’abakozi b’akarere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2/5/2014, mu nzu mbera byombi y’akarere, umuyobozi w’akarere yasabye abarimu kwima amatwi umwanzi urekereje ngo ahindure imitima yabo.



  • Nyamasheke: Mukankusi ngo atangiye gutakariza icyizere ubutabera

    Mukankusi Bellancille utuye mu mudugudu wa Kabagabo, akagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano avuga ko akurikije igihe amaze asaba ko urubanza yatsinze uwo baburanaga rwarangizwa ariko rukaba rutararangira, bimutera kwibaza imikorere y’ubutabera, akavuga ko icyizere kigenda kiyoyoka ko azageza igihe akarenganurwa.



Izindi nkuru: