Nyamasheke: Itorero rya Nkombo ryakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Mu rukerera ry’ijoro rishyira kuri uyu wa 23/05/2014, itorero ry’ababyinnyi ryo ku Nkombo muri Rusizi, bakoreye impanuka i Ntendezi urenze gato aho bita ku Buhinga mu masangano y’umuhanda ujya i Rusizi na Nyamasheke, umwe ahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi 18 bakomeretse harimo babiri bavunitse amaguru.

Ababyinnyi bo ku kirwa cya Nkombo bari bavuye mu marushanwa y’imiyoborere myiza mu karere ka Karongi hanyuma bataha bwije bageze aho ngaho impanuka yabereye , imodoka irenga umuhanda igwa mu muferege w’umuhanda.

Nk’uko umwe mu babonye aho iyo modoka yaguye babisobanura ,bavuga ko bishoboka ko umushoferi yasinziriye ubwo yari atwaye abo babyinnyi bigahuza n’uko imodoka ye ishobora kuba yari ishaje kandi yihutaga ikarenga umuhanda ikagwa mu muferege.

Yagize ati “bivugwa ko uyu mushoferi yaje gusinzira bitewe n’urugendo runini yari amaze gukora, bigahuza n’uko n’imodoka yari atwaye ishobora kuba yari ifite ibibazo bya tekiniki bikarangira abantu bose bakoze impanuka”.

Abakomerekeye mu mpanuka bakomeje kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge, iperereza rikaba rigikomeje ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

Polisi ikomeje gukangurira abashoferi gutwara imodoka nzima kandi bakirinda gutwara bananiwe kuko bishobora gushyira mu kaga abo batwaye nabo ubwabo batiretse, ariko kandi n’abagenzi barasabwa kugira ubutwari bwo guhagarika ikinyabiziga mu gihe babona igishobora kubateza ingorane zashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

abitabye imana ibahe iruhuko ridashira ,ariko aba cheaufeur bisubireho ...............

mahoro yanditse ku itariki ya: 24-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka