Nyamasheke: Urubyiruko rwiyise abakatsi ruhangayikishije abaturage
Mu masangano y’umuhanda uva i Kigali werekeza i Rusizi n’umuhanda wa kaburimbo werekeza i Nyamasheke , aho bita ku Buhinga, uhasanga abasore benshi bamwe bafite udutabo tw’amatike abandi bafite imbuto bagurisha, mu gihe abandi baba biruka ku bagenzi bababaza aho bashaka kujya (aba bitwa abakatsi).
Hari abaturage bavuga ko abo bakatsi iyo ucunze nabi bagukora mu mifuka ndetse kikaba ikibazo gikomeye guca ku Buhinga mu masaha akuze kuko bashobora kukugirira nabi.
Umwe mu baturage batuye ku Buhinga avuga ko abakatsi ari urubyiruko rwihaze rwanze gufata isuka nk’abandi, bagahitamo kwirirwa ku muhanda bashaka abagenzi umushoferi bahaye umugenzi akabarebera agafaranga. Uyu muturage avuga ko abakatsi baba banyweye urumogi ku buryo abantu iyo barangaye bakabakora mu mifuka.
Agira ati “abakatsi nta muntu wabavugaho bashobora no kukwica kuko baba banyweye urumogi kandi barakundirana, iyo wibeshye bagukuramo ayo witwaje, kandi baba bahari igihe cyose haba ku manywa na nijoro”.
Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace nawe utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ikibazo cy’abakatsi kizwi bakaba bari gukorana n’inzego z’umutekano ngo babe bacika burundu, cyane ko bimaze igihe bisa n’ibyananiranye, avuga ko abakatsi bagera ku muhanda mu rucyerera mu masaha ya saa cyenda, bakahava bwije, ucunze nabi baramwiba.
Yagize ati “aba ni abasore babwira abantu ngo bajye mu modoka, bagapandisha igiciro niba byari bitanu bagakatuza ukaba wagendera nka bine, ariko kandi biba abagenzi baherutse kwiba umuntu wo muri Kongo amadorari ndetse bari bivuganye umuntu wari ugiye kubatesha urumogi bari bafite ni ikibazo kitoroshye”.
Umwe mu bakatsi wemeye kuvuga bigoranye avuga ko baba ku Buhinga bishakira amaramuko bagafasha abagenzi kubona imodoka, bakabateruza imizigo yabo ko nta muntu wibwa kubera abakatsi.
Agira ati “ntabwo abakatsi twiba, ntabwo turi ikibazo gusa uwaba yiba ni nkuko ahantu hose wahasanga abantu badahuje imico, uwaba abikora yashakirwa ibihano ariko si twese”.
Uyu mukatsi ahakana ko banywa ibiyobyabwenge akavuga ko ababivuga baba baharabika. Iri zina ry’abakatsi nta muntu wabashije kudusobanurira icyo rishatse kuvuga, gusa bavuga ko ari abo basore ubwabo biyise iryo zina.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|