• Nyamasheke: Umuyobozi w’umudugudu yakubiswe ajyanye urwandiko rufunga akabari

    Bungurimana Damien uyobora umugudugudu wa Buhinga akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri ku mugoroba wa tariki 23/04/2014 yakubiswe n’abaturage ayobora ubwo yari agiye kubashyikiriza urwandiko rubamenyesha ko bagomba gufunga akabari kabo kamaze iminsi gatera umutekano muke.



  • Imodoka nini nazo zirimo gukorerwa controle technique.

    Rusizi: Abafite ibinyabiziga barishimira ko begerejwe controle technique

    Abatunze ibinyabiziga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barishimira ko icyifuzo cyo kwegerezwa controle technique bagejeje ku buyobozi bushinzwe umutekano wo mu muhanda cyasubijwe ibi ngo bakaba babibonamo inyungu nyinshi kuko bakoreshaga amafaranga menshi n’igihe kinini bamaraga i Kigali bashaka iyo serivisi.



  • Nyamasheke: Abagore barakangurira bagenzi babo gutinyuka bagakora

    Bamwe mu bagore babashije gutinyuka bagakora imishinga itandukanye batangaza ko umugore wagumye mu rugo rwe agategereza ibyo umugabo azana cyangwa agatinya kwegerana n’abandi ngo bungurane ibitekerezo asigara inyuma agahora ameze nk’usabiriza kandi afite ubushobozi yifitemo atabizi bwo kuba yagera kuri byinshi akiteza imbere (…)



  • Mukanzigiye Speciose arizezwa ko ikibazo cye kizakemurwa vuba.

    Nyamasheke: Bamaze umwaka urenga bishyuza akarere

    Umuryango wa Karera Merchiol na Mukanzigiye Speciose batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano bavuga ko bagiye kumara umwaka n’igice basiragira mu nzego zose mu karere ngo babashe kwishyurwa ariko kugeza magingo aya bakaba batarabona igisubizo gihamye.



  • Nyamasheke: Abayobozi b’imidugudu barasaba ingoboka y’imodoka mu gihe habaye impanuka

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu karere ka Nyamasheke barifuza imodoka y’ingoboka yakoreshwa mu gihe habaye ibibazo mu midugudu yabo bagapfusha umuntu mu buryo butunguranye cyangwa mu buryo bw’impanuka.



  • Nyamasheke: Uwashyizwe mu kato mu buvuzi agiye kugana inkiko

    Uwahoze ari umuganga mu bitaro bya Bushenge akaza kwirukanwa ndetse akaba atemerewe kuba yagira aho akora akazi ku buganga mu Rwanda, kuri ubu atangaza ko agiye kugana inkiko nyuma y’uko asanzwe nta yindi nzira isigaye ngo abashe kurenganurwa.



  • Umuyobozi w

    Nyamasheke: Imibiri 73 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gihombo

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Mata 2014, ku rwibutso rwa Gihombo mu karere ka Nyamasheke hashyinguwe imibiri 73 y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Muri iyi mibiri harimo 11 yagiye ikurwa ahantu hatandukanye aho bagiye bayijugunya, abandi bari baragiye bashyingurwa ahantu hatameze neza bituma bazanwa gushyingurwa (…)



  • Minisitiri Musona arabeshyuza ko nta gahunda ihari yo gukora impinduka mu miterere y

    Minisitiri Musoni yabeshyuje amakuru yavugaga ko imbibe z’utugari zigiye guhindurwa

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni aranyomoza amakuru avuga ko haba hari gahunda yo gukora impinduka mu miterere y’uturere, akavuga ko ayo makuru aribwo akiyumva, nk’uko yabitangarije mu mwiherero w’abayobozi uheruka kubera mu karere ka Nyamasheke.



  • Minisitiri Musoni James ashyikiriza abakuru b

    Nyamasheke: Abakuru b’imidugudu bazarihirwa ubwisungane mu kwivuza

    Nyuma yo kubisaba, abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ko umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga bose bazarihirwa na Leta.



  • Minisitiri w

    Nyamasheke: Minisitiri Musoni yagiranye igihango n’abakuru b’imidugudu

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Mata 2014, yagiranye n’ abakuru b’imidugudu igihango cyo kubungabunga umutekano ku buryo butari busanzwe kandi bakazatereka intango (inzoga) igasangirwa ubwo bazongera guhura bishimira ko ibyo (…)



  • Abarundi batangariye cyane ikiraro cyo mu kirere (canopy) kiri mu ishyamba rya Nyungwe.

    Nyamasheke: Abarundi batangajwe n’uburyo ishyamba rya Nyungwe ricunzwe

    Abayobozi mu nzego zitandukanye baturuka mu gihugu cy’u Burundi basuye ishyamba rya Nyungwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2014 batangazwa cyane n’intera u Rwanda rumaze kugeraho mu gucunga ishyamba.



  • Bushekeri: Umuryango wiyubakiye urwibutso usaba abahatuye kuhasura bibuka

    Umuryango wa Masengesho Sylvestre wari utuye mu mudugudu wa Ruvumbu, akagari ka Buvungira, mu murenge wa Bushekeri , akarere ka Nyamasheke, wiyubakiye urwibutso nyuma y’uko abaturage benshi bari batuye aho ngaho baroshywe mu cyobo cyari gihari.



  • Gisakura Tea Company ikomeje kugirana ibibazo n’abafatanyabikorwa bayo

    Nyuma yuko uruganda rwa Gisakura Tea Company rukiranutse n’umushoramari Habimana Gervais rwari rwarabujije kubaka hoteri ruvuga ko ubutaka yubakaho ari ubwarwo ariko nyuma bikagaragara ko Atari byo, ubu hari ibindi bibazo byinshi by’abaturage bafitanye n’uru ruganda aho basaba kurenganurwa mu karere umunsi ku munsi.



  • Bushenge: Abana n’abagore b’Abatutsi batsembwe babeshywa guhabwa imfashanyo

    Mu buhamya bwatanzwe n’abacitse ku icumu bakomoka mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko hari amateka yaranze umusozi witwa Kidashira atazigera asibangana mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwica abana n’abagore.



  • Nyamasheke: Kurya inyama ntibyemewe mu gihe abandi bari mu bikorwa byo kwibuka

    Mu karere ka Nyamasheke basanga bidakwiye ko mu gihe abandi bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abaturage bakwigira kubaga inka zabo cyangwa andi matungo bagasanga byaba ari amakosa, kandi ko byaba bihabanye n’umuco nyarwanda.



  • Urubyiruko rushaka kujya muri DASSO mu karere ka Nyamasheke rwanakoze ibizanimi byanditse

    Nyamasheke: Urubyiruko rusaga 90 rurashaka kujya muri DASSO

    District Administration Security Support Organ (DASSO) ni urwego rwashizweho n’itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nyakanga 2013, rukaba rugomba gusimbura urwari rusanzweho ruzwi ku izina rya Local Defence.



  • Habimana Gervais (wambaye ipantaro y

    Nyamasheke: Yemerewe gukomeza imirimo ye nyuma yo gutsindira ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura

    Umushoramari Habimana Gervais yasubijwe uburenganzira bwo kongera gukora imirimo yakoraga mu karere ka Nyamasheke hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ahateye icyayi cya Gisakura, nyuma yo gusanga ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura Tea Company yarabuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.



  • Nyamasheke: Utubari two mu ngo twaciwe mu cyunamo

    Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’akarere ka Nyamasheke barasaba abaturage gufunga utubari two mu ngo twose mu gihe kitararangira ngo kuko bituma hari abarengera bakibagirwa ko bari mu bihe bidasanzwe byo kwibuka.



  • Nyamasheke: Umugabo n’umugore bafunzwe bazira kutifatanya n’abandi kwibuka barekuwe

    Hakizimana Barnabe na Uwimana Marie Jeanne bari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo bazira kutifatanya n’abandi kwibuka ubwo icyunamo cyatangizwaga mu Rwanda hose, bifatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.



  • Buhinga: Kwibuka bibibutsa isano y’Ubunyarwanda basangiye

    Abaturage batuye mu mudugu wa Buhinga, akagari ka Buvungiro mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kwibuka isano y’ubuvandimwe yarangaga Abanyarwanda bikaba umwanya wa buri munyarwanda kwikebuka akareba aho ageze yubaka igihugu cyamubyaye.



  • Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev Past Jean Sibomana.

    Umuyoboke wa ADEPR yapfiriye mu masengesho yo kwiyiriza

    Itorero rya ADEPR yatangaje ko ribabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umwe mu bari abayoboke b’iri torero witabye Imana ari mu masengesho y’iminsi itatu yiyiriza ubusa akayagwamo.



  • Umuhanzi Diplomate azwi mu ndirimbo umucakara w

    Nyamasheke: Umuhanzi Diplomate yabwiye urubyiruko ko azutse

    Umuhanzi Diplomate wamamaye mu Rwanda mu minsi yashize yasuye urubyiruko rwa Nyamasheke tariki 02 Mata 2014, arubwira ko azutse kandi ko azanye ingufu zikomeye zizatuma arenga urwego yari agezeho agakuba kabiri.



  • Nyamasheke all stars.

    Nyamasheke all stars basohoye indirimbo

    Abahanzi biyise ibyamamare bya Nyamasheke (Nyamasheke all stars) bakoze indirimbo bashyize hamwe bayita “indongozi”. Aba bahanzi bavuga ko nta bundi buryo bafite bwo gushima ibyiza akarere kabo kamaze kugeraho atari ukubiririmba no babiratira abahandi batabizi.



  • Abaturage bagezweho n

    Nyamasheke: Abaturage bangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda barasaba kurenganurwa

    Abaturage mu murenge wa Bushekeri bamaze iminsi bahangayikishijwe n’ahantu hacukurwa amabuye Abashinwa bifashisha mu gukora umuhanda uva i Rusizi ugana i Karongi kuko bibasenyera amazu bikabateza n’izindi mpanuka.



  • Nyamasheke: Afunzwe akekwaho gusambanya ku ngufu umugore w’imyaka 43

    Umusore w’imyaka 21 witwa Bazibaza yatawe muri yombi na polisi ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 02 Mata 2014, akekwaho gusambanya ku ngufu no kwambura umugore w’imyaka 43 mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 01 Mata 2014.



  • Depite Uwayisenga, Perezidante wungirije muri komisiyo ya politiki, uburinganire n

    Nyamasheke: Abadepite baragisha inama ku mushinga w’itegeko ririmo izungura

    Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo barasaba abaturage gutanga ibitekerezo bazifashisha mu mushinga w’itegeko rirebana n’imitungo, izungura n’impano mu bashakanye kuko bari gushaka uko itegeko ryari risanzweho ryavugururwa.



  • Nyamasheke: Abayobozi b’imidugudu barasaba guhabwa inka

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke barasaba akarere ko bashyirwa muri gahunda y’abaturage bakwiye guhabwa inka muri gahunda ya girinka kubera ko bagira umwanya munini wo gukorera abaturage kurusha uko bakorera ingo zabo.



  • Imiryango y

    Nyamasheke: Abaturage barinubira kubura servisi ku wa mbere mu karere

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baje gushaka abayobozi kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014 bavuga ko babangamiwe n’inama y’abakozi b’akarere iba buri wa mbere ikamara umunsi wose kuko bigoye kubona umuyobozi kuri uwo munsi ngo abakemurire ibibazo baba bafite.



  • Nyamasheke: Buri kagari kagenewe televiziyo

    Buri kagari mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke kahawe inyerekanamashusho (tereviziyo) igezweho mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu cyaro kurushaho gukurikirana gahunda za Leta no kwihugura mu bumenyi ku bibera hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, nk’uko bivugwa n’abayobozi b’ako karere.



  • Abagore bo mu karere ka nyamasheke bamurikiye Minisitiri Gasinzigwa ibyo bagezeho.

    Abagore bagomba kurwana ku ishema bahawe- Minisitiri Oda Gasinzigwa

    Mu gusoza ukwezi kwahariwe umugore ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyamasheke, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yasabye abagore guharanira ishema ryabo, bagakunda gukora, bagafatanya mu kwiteza imbere no guharanira imibereho myiza y’imiryango yabo.



Izindi nkuru: