Nyamasheke: Yasanzwe mu muhanda yapfuye nyuma yo kugongwa

Umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 yasanzwe mu muhanda yapfuye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 bigaragara ko yagonzwe ariko kugeza ubu ikinyabiziga cyaba cyamugonze ntikiramenyekana.

Nk’uko umukuru w’umudugudu wa Kijibamba, akagari ka Rwesero, umurenge wa Kagano Nduwumwe Jean Damascene abitangaza, ngo mu gitondo cya kare nibwo umuturage yaje gutabaza ababwira ko abonye mu muhanda umuntu uryamyemo kandi ko ashobora kuba yapfuye, nibwo bahageze basanga yashizemo umwuka.

Yagize ati “baduhuruje ngo babonye umuntu uryamye mu muhanda, tugiye dusanga yamaze gushiramo umwuka, biragaragara ko yishwe agonzwe ariko ntitwamenye imodoka yamugonze, gusa twahise dutabaza ubuyobozi n’abashinzwe umutekano”.

Umukuru w’umudugudu avuga ko hari umumotari wababwiye ko mu ma saa cyenda y’ijoro yahahise akabona uwo mugore aryamye mu muhanda, ariko ngo agira ubwoba ahita yigendera.

Kugeza magingo aya biravugwa ko nyakwigendera yabanaga n’ubumuga bwo mu mutwe, nk’uko abajyaga bamubona babivugaga ariko hakaba nta zina rye rizwi batangaje. Polisi ikomeje iperereza ryo kumenya uwaba yahitanye nyakwigendera.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka