Nyamasheke: Afunzwe azira gufatanwa urumogi

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, ubana n’ubumuga bwo kutagira akaguru kuko kacitse, Bakunzibake Leonard afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Kanjongo azira gufatanwa udupfunyika 104 tw’urumogi aho atuye mu rugo rwe mu mudugudu wa Kamukiza, akagari ka Kabuga mu murenge wa Karambi.

Bakunzibake avuga ko atagurisha urumogi ndetse ko adakoresha urumogi ku buryo ubwo aribwo bwose ariko ko hari umuntu w’inshuti ye warumubikije bakarumusangana. Yagize ati “hari umuntu wambikije utu dupfunyika tw’urumogi ariko si urwanjye yagombaga kuza karutwara”.

Bakunzibake yemeza ko yarubikijwe abizi ariko ko nta ruhare yari afite mu kurucuruza cyangwa se kuba rwanyobwa, gusa ntabwo yatangaje uwamubikije urwo rumogi.

Bakunzibake yatawe muri yombi ku itariki ya 17 Gicurasi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na polisi y’igihugu cyane ko byavugwaga ko asanzwe acuruza urumogi.

Bakunzibake yafatanwe.
Bakunzibake yafatanwe.

Polisi irasaba abaturage bose kurushaho kugirana ubufatanye mu guhashya ibyaha, no gutanga amakuru y’ahashobora kuba hari ibiyobyabwenge, cyane ko aribyo bikurura umutekano mucye iyo ababinyweye batangiye gukora ibikorwa bihungabanya umutekano.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo guhinga, gutunda , gucuruza cyangwa se kunywa ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n’amategeko azahanishwa igifungo cy’umwaka 1 kugera ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 593 kugera ku ngingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka