Rusizi: Imiryango 500 y’abasigajwe inyuma n’amateka igiye gufashwa kwiteza imbere
Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamurikiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abafatanya bikorwa b’iyi komisiyo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka hagamijwe kugirango icyo cyiciro cy’Abanyarwanda nacyo kizamuke mu iterambere.
Tariki 02/05/2014 nibwo komisiyo y’ubutabera n’amahoro ikorera muri Diosoze gatulika ya cyangu yashyize ahagaragara icyo cyegeranyo cyakozwe hakorwa ubukangurambaga mu kuzamura imyumvire ya bamwe mubasigajwe inyuma n’amateka bo turere twa Rusizi na Nyamasheke mu buryo bwo kureba uko batera imbere.
Icyo cyegeranyo cyari gifite intego yo kureba niba koko kudatera imbere kw’abasigajwe inyuma n’amateka bituruka ku mpamvu z’imyumvire mike cyangwa ari impamvu z’ubukene busanzwe, hanashakishwa icyakorwa ngo na bo bagaragare mu bikorwa bikomeye by’iterambere nk’abandi Banyarwanda.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi bwamaze imyaka ine, komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatangije umushinga witwa Rwa 046 ugamije iterambere rirambye ry’abasigajwe inyuma n’amateka binyuze mu matsinda azabafasha kwiteka imbere; nk’uko bitangazwa na Padiri Niragire Velens, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri diyosezi gatolika ya Cyangugu.
Padiri Niragire Valens avuga ko babashije gukora byinshi byerekeranye n’abasigajwe inyuma n’amateka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke harimo guhindura imyumvire yabo ku byerekeranye n’iterambere rirambye ari na cyo cyatumye bagiye kubatera inkunga izabafasha kwiteza imbere bo ubwabo babigizemo uruhare.
Ntibaziyaremye Gaspard ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu karere ka Nyamsheke. Avuga ko uyu mushinga Rwa 046 ufite itandukaniro n’indi mishinga bari basanzwe babona kuko wo ugiye kubaha amahirwe yo gukoresha ubushobozi bafite kandi ngo wabanje no kubahugura mu kubazamurira imyumvire igana iy’iterambere.

Ubwo hamurikwaga iki cyegeranyo cyakozwe na komisiyo y’ubutanbera n’amahoro ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu hari hatumiwe n’abayobozi mu nzego zibanze bo muri utu turere twombi, na bo bakaba bishimiye iyi gahunda y’uyu mushinga banizeza iyo Diyoseze ko biteguye gufasha abo basigajwe inyuma n’amateka mu ikoreshwa neza ry’inkunga zinyuranye bazahabwa.
Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke nawe ufite ibyo byiciro by’abanyarwanda basigaye inyuma kubera amateka, Niyitegeka Jerôme uvuga ko imishinga yose y’itermbere iyi Diyoseze izabafashamo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buzafasha mu kuyicunga neza ku buryo nta kizanyerezwa cyangwa ngo gikoreshwe ibyo kitagenewe.

Uyu mushinga Rwa 046 uzafasha imiryango 500 yo mu turere twa Rusizi na nyamasheke kwiteza imbere by’umwihariko mu mirenge bigaragara ko ituyemo umubare munini w’abasigajwe inyuma n’amateka babafasha mu bworozi n’ubuhinzi bya kijyambere n’ibindi binyuranye by’ubukorikori bigamije kubavana mu bukene.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|