Bushekeri: Umusifuzi yari ahitanywe n’abakinnyi ndetse n’abafana Imana ikinga ukuboko

Ubwo umupira wari uwa gicuti wahuzaga akagari ka Mpumbu na Ngoma kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke wari ugeze hagati, abakinnyi b’akagari ka Mpunga ntibishimire imisifurire, maze badukira umusifuzi barahondagura, kuri ubu akaba ari ku kigo nderabuzima cya Kinini aho bivugwa ko yahawe uruhushya (transfert) rwo kwerekeza mu bitaro bya Kibogora.

Umukuru w’umudugudu wa Keshero, wari uhari avuga ko uyu musifuzi, Havugimana Faustin, yakubiswe ubwo hari habaye ikosa hanyuma abakinnyi n’abafana ntibishime bigatuma atanga ikarita y’umutuku, kuva ubwo intambara ihita irota, kugeza ubwo ngo abaturage bagiye gufata imihoro bakajya guca ibiti, induru ziravuga ibyari umupira bihinduka intambara.

Umusifuzi ngo yirutse ahungira mu rugo rw’umuntu, kugeza ubwo bahamusanze barahamukura baramukubita kugeza abaye intere ata ubwenge.

Yagize ati “byari ibintu biteye ubwoba, kugeza ubwo bajyaga gushaka umusifuzi aho yari yihishe bakamuhondagura, ndetse hari umukecuru babomoreyeho inzu, ikibabaje ni uko hari n’abantu bakomeye b’abarimu bagize uruhare muri iyi mirwano, uwari ushinzwe urubyiruko yari ahari gusa ntacyo yari bubikoreho”.

Umusifuzi Havugimana yavuze ko nta cyizere cyo kubaho agifite kuko yakubiswe amahiri mu nda, mu mbavu no mu mutwe bavuga ngo nibamwice ni umufaransa.

Yagize ati “bankubise bambwira ngo nibanyice, ntacyo tumaze, bancuza amafaranga nari mfite, telefoni nari mfite n’irangamuntu yanjye barayitwara , byari bikomeye kuko bari bazanye n’imipanga n’amahiri ku buryo bankubise ngata ubwenge nisanze ndi kwa muganga”.

Umuyobozi w’akagari ka Mpumbu, Murekatete Beatrice, avuga ko abaturage ayobora bamubwiye ko bashoje imirwano nyuma y’uko umwe mu bakinnyi ba Ngoma yakubise umwe mu bakinnyi ba Mpumbu, abakinnyi bakaza bashaka kwihorera ubwo n’abaturage bakamanuka baje guhorera uwo wari ukubiswe.

Yagize ati “uko nabyumvise ni uko ngo abakinnyi ba Mpumbu batishimiye icyemezo cy’umusifuzi hanyuma umwe mu bakinnyi ba Ngoma agakubita umwe mu bakinnyi ba Mpumbu, abandi bose bakaza baze guhorera mugenzi wabo, turacyakurikirana ngo tumenye uko bimeze neza”.

Inzego z’umutekano ziracyakurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Umugwaneza Jean Claude

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka