Nyamasheke: Impanuka y’imodoka n’umunyozi yakomerekeje batatu
Ku mugoroba wa tariki ya 20 Gicurasi 2014 mu masaha ya saa kumi n’imwe, mu mudugudu wa Gasharu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano habeye impanuka, ikomeretsa abantu batatu n’umunyonzi wari utwaye igare ahetse ibitoki n’imbabura.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturage barebaga ubwo impanuka yabaga, ngo umunyonzi yari akurikiye imodoka, iyo modoka ibonye umugenzi ishaka guhagaraga ariko ntiyereka umunyegare aho igiye gukatira nibwo umunyonzi ahise ayisekura inyuma agwa mu kirahure cy’inyuma.

Yagize ati “umushoferi w’imodoka yagiye guhagarara ntiyerekana aho agiye gushyira imodoka bituma umunyonzi ayoberwa aho akatira bihuza n’uko nawe yihutaga ahita asekura imidoka inyuma”.
Umwe mu bari bari mu modoka ya taxi minibus wakomeretse gahoro, yavuze ko yagiye kubona akabona ikintu gikubise mu modoka, maze bakabona ni umuntu uguye mu kirahuri.

Yagize ati “twebwe twari tugize ngo ni ipine ituritse, tugiye kubona tubona ibirahure byadusandariyeho, ndetse tubona umuntu agaramye mu muhanda, twisanga natwe twakomeretse”.
Uyu musore wakoze impanuka byagaragara ko yakomeretse cyane mu maso mu gihe abandi bari bafite ibikomere bito ku ntoki no mu maso, uyu munyonzi akaba yahise ajyanwa kuvurirwa mu kigonderabuzima cya Nyamasheke.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|