Rusizi: Abamotari 2 bafunzwe bazira kurwana n’abatwara abagenzi ku matagisi afite ibyapa by’u Burundi

Babiri mu batwara abagenzi kuri za moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gukomeretsa umushoferi utwara abagenzi mu modoka nto izwi ku izina rya taxi-voiture ikorera i Burundi bavugaga ko yabatwaraga abagenzi kandi adafite ibyangombwa bimwemerera gukura abagenzi mu Rwanda.

Aya makimbirane hagati y’abatwara abagenzi kuri za moto bo mu Rwanda n’ababatwara mu ma taxi-voiture b’Abarundi, cyangwa b’Abanyarwanda ariko imodoka zabo zikaba zifite ibyangombwa byo gutwara abagenzi by’i Burundi ndetse n’ibirango (plaque) z’indundi, si aya none kuko amaze igihe kirekire kandi inzego nyinshi zikaba zaragerageje kuyahosha ariko bikananirana, ariko ibi byo kurwana ntibyakundaga kuba.

Izo nzego zitandukanye zagerageje gushaka umuti w’iki kibazo, umwanzuro uheruka gufatwa mu kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2013 wafatiwe mu nama yahuje komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri wa za gasutamo mu kigo cy’imisoro n’amahoro n’abatwara taxi-voiture zifite ibirango byo mu Rwanda n’izifite ibirango byo mu Burundi bakorera mu Kibaya cya Bugararama.

Uyu mwanzuro uvuga ko kuva taliki ya mbere Nyakanga 2013 imodoka zifite ibirango byo mu Burundi zitwara abantu n’imizigo zikabageza ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi hanyuma moto cyangwa imodoka zikora taxi-voiture zifite ibirango byo mu Rwanda zikabakomezanya hagati mu gihugu.

Mbere y’iyi nama hari habayeho indi nama nk’iyi mu mwaka wa 2012 yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yari yafashe umwanzuro ko imodoka zambaye ibyapa by’i Burundi zemerewe kugeza abagenzi aho zishatse hose mu Rwanda zikaba zanabasubizayo, ariko zakenera gupakira abagenzi bajya i Burundi zikabisabira uburenganzira mu kigo cy’igihugu gishinzwe imwe mumirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Mu mpera z’icyumweru gishize rero nibwo umushoferi w’Umunyarwanda ukoresha imodoka y’indundi witwa Gatabazi Pascal yagerageje gupakirira umugenzi ahitwa kuri arete (arret) mu murenge wa Bugarama maze abamotari bahakorera bamwitambika imbere ari na byo byavuyemo imvururu zamukomerekeje nk’uko yabitubwiye ubwo twamusangaga aho arwariye kukigo nderabuzima.

Abamotari bakorera mu Bugarama bavuga abataxi-men bakorera ku byangombwa by’i Burundi babambura abagenzi kandi barumvikanye ko batagomba kuza gutwara abagenzi mu Bugarama barenze ku mupaka wa Ruhwa.

Abashoferi bakorera ku ruhande rw’i Burundi bavuga ko bamwe muri bo bafite ibyangombwa bavana mu gihugu bakoreramo birimo (registre de commerce) n’ikindi cyangombwa gitangwa n’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali (CEPGL) kuburyo bemerewe gutwara abagenzi no hagati mu gihugu cy’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba, ACP Gilbert Gumira, avuga ko abamotari bafunze bakoze ikosa ryo kwihanira kuko batayimenyesheje ikibazo cyabo ahubwo bagahitamo gukora ibikorwa by’urugomo.

Gusa polisi ishimangira ko ikibazo cyabaye cyatewe no kutubahiriza amategeko kuri bariya barwaniye abagenzi ariko imyanzuro yafashwe ku bibazo byabagaho mbere yo ngo nta kibazo iteye kandi ntaho ibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi mu miryango nka COMESA na EAC ibihugu byombi bihuriyemo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka