Nyamasheke: Afunzwe ashinjwa kwiyita umuganga agasiramura abantu
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 26, uvuka mu muduguduwa Karambi, akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo azira kwigira muganga agasiramura abagabo bikaba byarakurijemo umwe kujya mu bitaro akamara iminsi 4.
Uyu musore witwa Nishimwe Felix avuga ko yarebye agasanga yashobora gusiramura abantu, n’ubwo amakuru y’abamuzi avuga ko uretse ibi bijyanye n’ubuvuzi nta na mashuri yandi yize, arangije ashaka ikanzu yambarwa n’abaganga , ashaka ipamba n’imakasi ubundi atangira gukora akazi ko gusiramura abamugana.
Nishimwe avuga ko buri muntu yamusiramuriraga amafaranga 5000 ariko ko uwagaragazga ko ntabushobozi afite yabimukoreraga ku mafaranga 3500.
Yagize ati “buri wese namusiramuriraga amafaranga afite ariko sinajyaga munsi y’amafaranga 3500, kandi bose nabasiramuriraga mu mudugudu wa Kirimbi mu gasanteri kaho ka Karengera”.

Nishimwe avuga ko yari amaze gusiramura abagera ku 10, gusa umwe akaba yaraje kuremba akajyanwa mu bitaro bya Kibogora aho yamaze iminsi 4 akaza gusezererwa.
Nishimwe yafashwe ku itariki ya 17 Gicurasi 2014, aramutse ahamwe n’iki cyaha cyitwa kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara imyenda yagenewe abakora imirimo y’inzego zizwi utayigenewe, yahanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugera ku myaka 3 n’amande y’ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 500.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|