Nyamasheke: Babiri bafunzwe bazira kwigomeka

Abagabo babiri Siborurema Adrien na Sindayihebura Modeste bafungiwe kuri stasiyo ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bazira kuvogera ikigo cy’amashuri abanza bifatwa nko kwigomeka.

Mu masaha ya saa tanu tariki 15/05//2013 nibwo byamenyekenye ko abagabo n’abagore basaga 15 bihereje ikigo cy’amashuri abanza cya Ntumba bagafunga imiryango ine y’amashuri ndetse banasohora abanyeshuri n’abarimu bari bayarimo.

Abo baturage batuye hafi y’ishuri, mu kagari ka Shara, mu murenge wa Kagano, bakoze ibyo byose mu rwego rwo gusaba amafaranga yabo bakoreye ubwo bubakaga ayo mashuri hakaba hagiye gushira amezi 6 batabona ifaranga na rimwe.

Mukantagara Adrienne niwe usigariraho umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Ntumba yavuze ko bagiye kubona bakabona abantu baraje babakuye mu ishuri bagakinga imiryango basaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo.

Yagize ati “baje baradusohora mu masaha ya saa tatu za mu gitondo bakinga amashuri nta kindi twari gukora uretse guhamagara ubuyobozi, bwaje buri kumwe n’abashinzwe umutekano bahita batwara babiri mu bari babayoboye”.

Umwe mu bakecuru twasanze kuri iryo shuri, wemeza ko yari ari muri icyo gikorwa cyiswe kwigomeka, yavuze ko ntaho batagiye babaza ikibazo cyabo ngo bishyurwe bagahora ku murenge ariko ntibabone igisubizo, ngo babonaga nta yindi nzira bari bafite uretse gukora ibyo bakoze.

Yagize ati “nta buryo bundi twari dusigaranye bwo kugaragaza agahinda kacu kuko ntaho tutari twarageze nyamara tukabona ntacyo bibabwiye, nkanjye ndi umuyede ariko maze amezi atandatu ntazi uko ifaranga risa” .

Rwiyemezamirimo wubatse ayo mashuri Boneza Donat avuga ko amakosa yose afite umurenge, kuko mu masezerano bafitanye ari uko ariwo uzana ibikoresho byose hanyuma, bagakora akazi bakishyurwa.

Abisobanura agira ati “guhera mu kwezi kwa mbere umurenge ntiwigeze uzana ibikoresho ngo dukore akazi karangire batwishyure amafaranga yasigaye ari nayo ya nyuma, ngo natwe duhembe abakozi, twari kubigenza dute”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, avuga ko ikibazo kiri kuri rwiyemezamirimo kuko amafaranga asigaye agera ku bihumbi 800 batayamuha atarangije akazi kose, avuga ko bari baragize ikibazo cy’amafaranga ariko ko ibikoresho ubu bamaze kubibona.

Agira ati “twari twarabuze amafaranga ntitwayabonera igihe, bariya baturage bari baje ku murenge mu gitondo tubabwira ko bategereza ejo rwiyemezamirimo ahari kuko atabonekaga bahavuye nibwo bakoze ibyo bakoze”.

Abatawe muri yombi baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwigomeka , kuko ngo bavogereye ikigo cy’amashuri gifite amategeko kigenderaho, bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka 5.

Polisi y’igihugu yabwiye abaturage ko bakwiye kubahiriza amategeko bagasaba ibyo bemererwa mu nzira nziza, bidaciye mu nzira mbi nka ziriya zo gusohora abana mu mashuri, kandi ikabizeza ubufatanye bwose mu gihe bazajya bayiha amakuru hakiri kare.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko njye uko byumva Police nako inzego zaho ibyo bintu biba byabereye naho hajye hakorwa iperereza.None se niba umuntu amaze amezi 6 atarabona utwe bivugo ko ubuyobozi butabizi cg ni kakarengane abaturage bakomeza gukorerwa? numva abayobozi bakagobye kuba ahubwo aribo bakurikiranwa naho kuvuga ngo muzafunga abaturage buriya nabo sibo kuko aba yumva nta rupfu rurenze urwo baba baramwishe(BA Rwiyemeza mirimo n’Inzego zaho ibyo bintu byabereye).
Ba Nyakubahwa Bayobozi mbisabire ikintu kimwe aho muva mu kagera mu kwiye kwiga ku mvugo zanyu (IKIBAZO KIRAZWI,KIGIYE GUKURIKIRANGWA,KIZAKEMUKA VUBA,etc)Ku ko mbona zitubahiza abagenerwa bikorwa ahubwo zirabadidinza pe.
Mbaye mbashimiye uko muzikosora (inzego bireba zose)ndavuga izo mvugo.

pablo yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka