Macuba: Bafite umwihariko wo korora ibimasa cyane kubera ko aribyo bibungura

Iyo ugeze mu mirenge ya Macuba na Karambi yo mu karere ka Nyamasheke, utangazwa no kubona ibimasa biziritse mu mirima ibindi biri mu biraro, ugashaka inka y’inyana ukayibona bigoranye.

Iyo uhageze ku munsi wa gatatu ugenda uhura mu muhanda n’ibimasa byinshi abantu babitwaye mu isoko ugategereza kubona inka y’inyana ugaheba, kuri uyu munsi nibwo isoko ry’inka riba ryaremye.

Abaturage batuye mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bahisemo korora ibimasa kuko aribyo bibafitiye inyungu cyane kurusha inyana.

Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Macuba avuga ko ibimasa babyorora amezi make bakabigurisha mu isoko byariyongere agaciro bikagira amafaranga menshi cyane ko Abanyekongo bakunda kuza kubigura mu isoko rya Rugari bakajya kubibaga.

Abisobanura agira ati “twiyororera ibimasa cyane kuko bihita biduha inyungu mu gihe gito cyane, nk’ubu mfite ikimasa naguze ibihumbi ijana, nyuma y’amezi atatu, nzakigurisha ibihumbi 200, urumva rero ko ndamutse mfite inyana nazategereza ko ibyara nkabona gutangira kubona inyungu, mu gihe nyuma y’iyo myaka nzaba maze kunguka cyane maze no kwiteza imbere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwimana Damas, avuga ko uyu mwihariko w’abaturage be uturuka ku kuba ibimasa bibaha umusaruro mu gihe gito kurusha inka z’inyana.

Uwimana avuga ko ikimasa bakibyibushya mu minsi mike Abanyekongo bakazakigura kimaze kuba kinini n’agaciro kacyo kamaze kuzamuka.

Yagize ati “umuturage w’inaha afata ikimasa kikiri gito akakibyibushya mu mezi make akakigurisha gisa n’icyikubye kabiri , ibi babifashwamo n’isoko rikomeye cyane riri inaha rya Rugari riremeramo abantu batandukanye baturutse mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ndetse n’Abanyekongo baba bashaka ibimasa byo kujya kubaga”.

Abaturage ba Macuba ni abaturage batunzwe cyane cyane n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bakarangwa no gucuruza cyane cyane amatungo ndetse n’imyaka.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka