Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ibiryo byinshi

Amoris Restaurant VIP ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye), yasohoye itangazo ryihanangiriza abakiriya barura ibiryo byinshi kuko ngo bayihombya.

Iryo tangazo ryasohotse ejo tariki ya 25 Ukwakira 2021, nk’uko bivugwa n’umwe mu banyeshuri ba UR/Huye uharira, uvuga ko yaribonye uyu munsi mu gitondo kuko we ejo atahaririye, kandi ryasinyweho na ba nyiri iyo resitora nk’uko na bo babyiyemerera.

Rigira riti "Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba kiriya barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura, ko guhera none nta mu kiriya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero (amafaranga yarurira) azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera".

Kuri iryo tangazo hari n’icyitonderwa kugira kiti "Abafite box ntibemerewe kuziyaruriramo bazajya bazitanga babarurire".

Ubundi iyo resitora iriramo ahanini abanyeshuri biga muri UR/Huye, bishyura amafaranga 38000 ku kwezi, bakarya saa sita na nijoro. Ugereranyije barira amafaranga atagera kuri 650 inshuro imwe. Icyakora uje kurya atararishye ukwezi kose we yishyura amafaranga 800.

Umwe mu bakobwa baharira avuga ko ukwiyarurira ba nyiri resitora binubira gukorwa na bamwe mu basore baharira na we ajya abona.

Anavuga kandi ko igishobora kuba gihombya ba nyiri resitora kurusha, ari abazana ibyo gutwaramo ibiryo biyarurira kuko akenshi batwaramo ibiryo biruta kure ibyajya ku isahani, ugasanga bihagije abakobwa batatu.

Icyakora Simon Twiringiyimana, umwe mu basohoye iri tangazo, we yanze kugira icyo arivugaho agira ati "ibiri mu itangazo birahagije".

Abanyehuye babonye iryo tangazo ricicikana ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu nyiri resitora atashatse ubundi buryo bwo kumurinda igihombo aterwa n’abarura byinshi, aho kwandika bene ririya tangazo.

Umwe yagize ati "Self-service resto ya mbere hano i Butare yitwaga JACARANDA, ica 300 Frw, mu gihe ahandi yari 50 Frw. Ariko ikareka abakiriya bakisanzura".

Undi na we ati "Iyo ushaka ko umukiriya arira amafaranga afite uramwarurira, ni ko ahenshi mbona babigenza".

Hari n’uwavuze ko amasahane yo muri za resitora aba ari matoya akaba ari yo atera abantu kubakaho inzu nk’uko abanditse ririya tangazo babyise.

Yagize ati "Erega turiya dusahane twabo ni duto, bisaba kubaka inzu cyangwa ugatsindagira. Bitari ibyo ntuhaga."

Undi na we yagaragaje ko bari bakwiye kongera amafaranga baca ku isahani aho kubuza abakiriya kwisanzura agira ati "Muri hotel ni sawa cyane, ku madorari 25 cyangwa 30 ukoresha amasaha y’amafunguro ya saa sita uko ushaka, ushatse warya kenshi!"

Undi na we yaboneyeho kunenga abahagarara ku nyama mu gihe bemerera abakiriya kwiyarurira agira ati "Ugasanga restaurant plat ni 6,000 cyangwa arenga, ariko bagahagarara ngo umuntu inyama ni imwe. Ubundi n’iyo wakwarura inyama gusa warenza ikiro cy’inyama?"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

bazazanemo amasahani manini KUKO KARIYA GASAHANI NIGATO CYANE KARAKABIJE. KUBITONDEKA NKABUBABA BIRAKWIYW RWOSE MBONA BAFITE UKURI PE

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Muzajye mukoma urusyo n,ingasire nonese niba iyi restaurant ifite udusahane duto aba banyeshuri murikumva babigenza gute koko nge ndumva bagomba kubaka isahane kugirango hageho ibibahagije.arko ibaze inzara umunyeshuri aba afire arko ukazana utwo dusahane tunganga n,igikombe gito hhhhh

ninge yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Ibiryo byinshi ntacyo bakumarira...igifu gikuramo ducye ibindi byose muri w c...ibi ni ubutindi ndebera nawe icyo kigabo

Luc yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

WIBESHYA nigute umuntu yakwishyura amafaranga ngo arye hanyuma kakamuha agasahai gato cyane ngo nabe ariko yarurirako . iyo ashizeho ibihwanye nayo yishyuye bahitabavugango ashizeho byinshi

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Bemereye abantu kwiyarurira baca amafaranga make,nibashyireho igiciro cy’abiyarurira cyo hejuru utagishiboye bamwarurire kuri make.

Polo yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

Sindi umunya Butare ariko abantu nk’aba basebya Butare. Naherukaka bari imfura none bagiye kuzajya bitwa abanyenda nini aho bageze bajye babikanga.
Hagowe abo bashakanye cyangwa ababyeyi babagaburira.
Buriya se wagaburira abarya kuriya ukazagira umushinga ukora waguteza imbere koko!!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

Umuntu uvugako ari abanya Butare yibeshye cyane, kuko ni restaurant iriramo abanyeshuri murirusange kandi baturutse hirya nohino ariko natwe watunga urutoki ngo atuka ahanaha

Qk97 yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka