Huye: Abantu 78 bafashwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu 78 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo 11 bafashwe bagiye gusengera mu gishanga.

Nyuma yo gufatwa abaturage barigishijwe kugira ngo barusheho kwirinda Covid-19
Nyuma yo gufatwa abaturage barigishijwe kugira ngo barusheho kwirinda Covid-19

Bafatiwe mu migano iri mu gishanga giherereye mu mudugudu wa Sata, mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura, harimo 11 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nyuma yo gutabwa muri yombi bahise bashyirwa muri stade Huye barigishwa, banapimwa Covid-19 kugira ngo harebwe niba nta bwandu bafite, abatarakingiwe nabo barakingirwa ubundi bahanwa hakurikije amakosa bakoze.

Jean Nzabonayo w’imyaka 40 wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rango mu Murenge wa Tumba, bivugwa ko ariwe wari ubayoboye, avuga ko ubusanzwe asengera muri ADEPR ariko akaba aheruka mu rusengero mbere y’uko batangira gusaba abagiye gusenga kwerekana icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19, kuko nta rukingo na rumwe arahabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abantu kumva ko Covid-19 ihari bakagira umuco wo kujya bihutira kujya kwipimishiriza igihe kuko hari abajyayo bayimaranye iminsi barayitiranyije n’izindi ndwara, ariko kandi ngo n’abatubahiriza amabwiriza barahagurukiwe ku buryo hashyizweho ingamba zikaze.

Ati “Hari imbaraga inzego z’ibanze twashyizemo dufatanyije n’inzego z’umutekano, kugerageza kureba abantu bose bakora ibinyuranyije n’amabwiriza, ni no gutanga ubutumwa ari abatarafatwa ari abafatiwe Mukura, cyangwa Simbi, n’ahandi hose amakuru arahari kandi nabo tuzabafata kugira ngo abantu bose bigishwe. Ikigamijwe ni uko buri muntu wese yagira uruhare mu kwirinda ariko no kugira ngo tugabanye ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, gahunda ikaba ndinda nkurinde umuntu nta dohoke”.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye avuga ko abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 bahagurukiwe
Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 bahagurukiwe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepho, SP Theobald Kanamugire, avuga ko amakuru bayahawe n’abaturage kuko basanzwe bafatanya kenshi muri gahunda zitandukanye, ari naho ahera asaba abantu kurushaho kwirinda.

Ati “Icyo nababwira ni uko bagomba kwirinda iki cyorezo. Urabona haje ubwoko bwa Omicron bavuga ko bugenda bwihinduranya, kandi twese dukurikirana amaradiyo uko imibare izamuka, abantu bagomba kwirinda, birinda kujya mu bantu benshi, bakambara agapfukamunwa, guhana intera, biriya byose byo kwirinda Covid-19. Dukangurira abaturage kubahiriza aya mabwiriza kuko nta kindi kizadukiza Covid-19”.

Uretse abo 78, mu Murenge wa Simbi hafatiwe abandi baturage basaga 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka