Huye: Abarenga 90% bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu Karere ayobora abamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 barenga 90%, agashishikariza n’abasigaye kubyihutira mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Uwo muyobozi kandi avuga ko n’abahawe urukingo rwa kabiri ubu bari hejuru ya 70%, agashishikariza abasigaye kwihutira kwikingiza na bo, cyane ko na serivisi zo gukingira zagiye zegerezwa abaturage cyane cyane mu duce duhuriramo abantu benshi.

Agira ati “Kwikingiza ni yo ntwaro mbona yatuma tubasha gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kandi n’imibare irabyerekana, ari iy’ubwandu tugenda tubona ari n’iy’abagenda batakaza ubuzima murabona ko yagabanutse, kandi ni umusaruro w’izi nkingo.”

Anavuga ko mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwikingiza, hari aho bagiye basanga ababibuzwa n’abahabwa inyigisho z’ubuyobe.

Ati “Hari nk’aho twagiye mu Murenge wa Kigoma, umuntu atwereka urupapuro bamwandikiyeho imirongo yo muri Bibiliya ivuga kuri Covid-19, noneho tubwira Pasiteri ngo ajye amubwira umurongo hanyuma amusomere. Tuza gusanga hari igice bamwandikiye kitaba muri Bibiliya.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

Uwo muntu amaze kubona ko bamubeshye yaremeye arakingirwa.

Meya Sebutege ati “Ibi bigaragaza ko iyo umuntu abeshya agerageza gukoresha inzira zose zituma uwo abwira amwumva, ariko iteka ukuri guhora ari ukuri, kandi icyiza gihora ari icyiza.”

Akomeza avuga ko abaganga biteguye kuganira n’abafite impungenge kugira ngo bazibamare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka