Haracyari ibyo kunoza mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu

Imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye ivuga ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko hakiri ibyo gukosora byafasha gutuma ibintu birushaho kugenda neza.

Abitabiriye ibiganiro byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 73 hasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bwa muntu babanje gusobanurirwa imyanzuro yahawe u Rwanda ku Isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe ryasohotse muri uyu mwaka wa 2021
Abitabiriye ibiganiro byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 73 hasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bwa muntu babanje gusobanurirwa imyanzuro yahawe u Rwanda ku Isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe ryasohotse muri uyu mwaka wa 2021

Byavugiwe mu biganiro abahagarariye imiryango imwe n’imwe itari iya Leta baherutse kugirana mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 73 y’isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, yizihizwa ku itariki ya 10 Ukuboza.

Ni nyuma yo kurebera hamwe ibyo u Rwanda rwasabwe kunononsora mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu, bikubiye mu Isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe ryasohotse muri uyu mwaka wa 2021.

Mu byamaze kugerwaho bigaragara harimo kuzamura abakene nk’uko bivugwa na Prudentienne Kamabonwa ukorera umuryango Never Again mu Karere ka Huye n’aka Gisagara.

Agira ati “Niba intego z’iterambere rirambye ry’isi yose rivuga ngo ntihagire usigara inyuma kubera ubukene, u Rwanda ruri mu nzira nziza ufatiye urugero kuri gahunda ya VUP ndetse na gahunda ziyunganira zirimo Girinka n’inguzanyo zihabwa abakene kugira ngo babashe gutera imbere.”

Icyakora na none, hari n’ibindi bitaragerwaho, urugero nko mu rwego rw’ubutabera no ku birebana n’abafite ubumuga.

Kamabonwa ati “Abantu bafite ubumuga, rimwe na rimwe usanga serivise bakenera batazihabwa uko bigomba kuko hari n’igihe batabasha kwivugira ibyo bakeneye, urugero nk’abatavuga.”

Claudine Munganyinka ukorera umuryango ‘Umutoza w’Ingo’ na we ati “Turishimira ko Gereza ya Mpanga iri ku rwego mpuzamahanga ku buryo n’abagororwa b’ahandi bashobora kuhafungirwa, n’uburenganzira bwabo bwubahirijwe. Ariko ntabwo biragezwa mu magereza yose.”

Kuri ibi hiyongeraho kuba hakinaboneka abaturage bajya gushaka serivise ntibayihabwe ku gihe, ahubwo bagasiragizwa, ndetse no kuba hari ababyeyi usanga bashakira abana babo akazi mu ngo, bakaba ari bo bahembwa, ndetse n’abatuma abana babo gusabiriza.

Bamwe mu bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa muntu
Bamwe mu bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu

Umuhuzabikorwa w’umuryango AMI, Jean Baptiste Bizimana, we yongeraho ko hari n’abifashisha abakobwa ngo babone indonke, kandi ko na byo ari ukubabuza uburenganzira bwawo.

Atanga urugero rw’abakora mu tubari abakoresha babo basaba gufata neza abakiriya babo, ugasanga babakorakora, abandi ntibabiyame batinya gutakaza akazi.

Ati “Ikibazo mbonamo gikomeye, ni uko bitajya bivugwa, ugasanga abantu barabifashe nk’umuco.”

Yungamo ati “Hari n’abatanga akazi ku bantu b’igitsinagore babanje kubasogongera, ugasanga abantu barabyinubira mu matamatama, batanga n’ingero, nyamara ugasanga kubahana bihanukiriye bitaratangira gukorwa.”

Isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu, u Rwanda rumaze kuryitabira inshuro eshatu, kandi igihe cyose ruhabwa ibyo rugomba kunononsora.

Mu riheruka, ari ryo ryo muri uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwahawe ingingo 160 zanononsorwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu burusheho kwimakazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka