Huye: Abacuruzi n’abazubaka isoko rya Rango ntibavuga rumwe k’ugomba kwimura Cash power

Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kuvugurura isoko rya Rango, hakaboneka n’abiyemeje guhuza imbaraga zo kuryubaka ubu banatunganyije aho riba ryimukiye, abacuruzi bakenera umuriro ntibishimiye kuba barimo gusabwa ibihumbi 30 byo kugira ngo bimurirwe cash power zabo, nyamara ngo rwiyemezamirimo yari yabemereye kubimurira ibikoresho byose.

Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power
Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power

Nk’uko bivugwa n’abari basanzwe bakora imirimo isaba gukoresha amashanyarazi mu buryo bwihariye mu isoko rya Rango, ngo mu biganiro bagiranye n’abagiye kubaka isoko rishya bari bumvikanye ko bazabimurira ibikoresho bari basanzwe bifashisha, bakabibagereza mu isoko babaye baboherejemo.

Ibisanduku babikagamo ibicuruzwa mu isoko byo ngo biyemeje kubibimurira kuko n’ubwo ba nyiri ibicuruzwa ari bo babyikoreye, ngo babemereye kuzabasubiza amafaranga babitanzeho.

Icyakora cash power zo ngo banze kuzibimurira, na bwo nyuma y’uko bari bagiye bababwira ngo “turaje tubikore”, byanaviriyemo abacuruzi ibihombo by’uko hari ibicuruzwa byabo byangiritse.

Alvera Muhongayire, Visi Perezidante wa komite ihagarariye abacururiza muri iryo soko ati “Umuriro bakatubwira ngo ejo, ejo…Turi kuvugana no kuri REG ejo, ejo… Kugeza ubwo nkanjye ucuruza amafi nari nsigaye mfungura frigo abantu bose bakiruka, nigira inama ndagenda ndayamena”.

Yungamo ati “Nari mfitemo amafi y’agaciro k’ibihumbi 180, kuko nari narahagaritse kurangura maze kumva ko tugiye kwimuka. Ibyo narabibamenyesheje, barambwira ngo nagombaga gushaka ubundi buryo. Buhe? Uraje wimuye isoko, ntiwambwiye ngo nta muriro uhari, wiyaranje, njyewe nteruye nzi ko umuriro uhari!”

Abacuruza amasombe na bo ngo yagiye abumiraho, abatekinisiye bakora imirimo isaba umuriro bamara igihe barabuze uko bakora. Mbega muri rusanga igihombo gikomeye bagize ni ukuba bamaze ibyumweru hafi bibiri badakora.

Mu isoko rishaje bahavuye ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021, ariko ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 ni bwo babonye ko barambiwe gutegereza, bajya kuri REG, bemererwa kuba bishyuye makeya bagatangira gukora, ariko n’asigaye bakazagenda bayishyura buke bukeya.

Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090
Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090

Ubundi cash power zagombaga kwimurwa ni 23, kandi REG yaciye buri wese amafaranga 30,090 yo kugira ngo yimurirwe iye.

Ba nyirazo ubu barifuza ko rwiyemezamirimo wabasezeranyije kubimura yaba ari we uyishyura yose, cyane ko no kuyabona bitazaborohera nyuma y’iminsi 12 yose badakora.

Eugène Ndekezi, visi Perezida wa Rango Investment Group (RIG) ari yo yibumbiyemo abiyemeje gushora imari mu kubaka ririya soko, avuga ko batigeze bemerera abacuruzi kubimurira cash power.

Ati “Amafaranga REG irimo kubasaba bagomba kuyitangira kuko izo cash power ni izabo. Na mbere bajya kuzisaba bari batanze amafaranga!”
Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, avuga ko Akarere kamaze gutanga ikibanza, bityo abacuruzi bakaba baragombaga gukuramo ibyabo.

Yongeraho ko iyo abakiguze bemerera abacuruzi kubimurira cash power bo nta kibazo bari kubibonamo, ariko ko na none batabibahatira.

Tugarutse ku bijyanye n’ariya mafaranga 30,090 abacuruzi basabwe kwishyura kugira ngo bimurirwe cash power, hejuru y’uko no kuzibashyirira mu isoko bari bishyuye abarirwa mu bihumbi 50, Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko ari ko byagombaga kumera.

Ati “Mu mabwiriza dufite, iyo habayeho gukura konteri ahantu hamwe bayijyana ahandi, abantu bagomba gucibwa amafaranga. Biranateganyijwe muri sisiteme.”

Impamvu y’aya mafaranga ngo ni uburyo bwo kwishyura serivisi abantu bakorewe, kuko umutekinisiye utumwa gukora uyu murimo aba azahembwa, kandi no kugira ngo agere aho akorera uyu murimo imodoka imutwara iba yanyoye lisansi.

Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere
Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere

Icyakora na none, bariya bacuruzi bo bavuga ko batumva ukuntu gukura cash power mu mudugudu umwe uyijyana mu wundi, ku burebure bw’ahantu hatarengeje kilometero, umuntu acibwa ibihumbi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka