Barasabwa kudacibwa intege no kurangiza amashuri mu gihe cya Covid-19

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), Prof. Elisée Musemakweli, arasaba abanyeshuri barangije muri iryo shuri kutiheba bavuga ngo nta kazi kakiboneka kubera Covid-19, ahubwo bagashyira imbaraga mu kukishakira.

Basabwe kudacibwa intege no kurangiza amashuri mu gihe cya Covid-19
Basabwe kudacibwa intege no kurangiza amashuri mu gihe cya Covid-19

Prof. Musemakweli yababwiye ko n’ubwo bahawe impamyabushobozi mu gihe imirimo imwe n’imwe yahagaze, n’abakozi bakagabanywa hamwe na hamwe kubera icyorezo cya Covid-19, badakwiye kwicara ngo bihebe ahubwo bakihangira imirimo.

Yagize ati “Natwe hano muri PIASS twageze aho dutekereza ngo ese tugabanye abakozi? Kubera ubushobozi bwari bwatubanye buke. Ni ukuvuga ko murangije mu gihe kitari cyiza mwese mwakwizera guhita mubona akazi, ariko niba mutakabonye mwoye kuvuga ngo Ijuru riraguye, ngo nigiye ubusa”.

Yunzemo ati “Tugomba kujyana n’ibihe, tukamenya uko tugomba kwirwanaho. Kandi birashoboka kuko ubu ibyo twigisha muri za kaminuza ntabwo ari ubumenyi, ahubwo kumenya guhindura ubumenyi mo ubushobozi. Ubushobozi muvanye hano, mushobora kububyaza amahirwe.”

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bavuga ko kwiga byabagoye kubera icyorezo cy’indwara ya Coronavirus, byatumaga rimwe na rimwe biga bifashishije ikoranabuhanga, bamwe batanabasha kurigeraho uko bikwiye, ariko ko nk’uko babashije kwiga, no kujya ku isoko ry’umurimo bitabateye ubwoba.

Adeline Umubyeyi ati “Nta bwoba dufite bwo kujya ku isoko ry’umurimo. N’ubwo abakozi babagabanyije, nzi ko iyo ugaragaje ko ushoboye uba ukenewe ku isoko ry’umurimo. Uba ukeneye gukora cyane, ugahimba udushya, kugira ngo abantu bagushake, uretse ko batanagushatse ushobora kwihangira imirimo.”

Abayobozi bahamya ko ibyo abarangije bize byabafasha kwihangira imirimo
Abayobozi bahamya ko ibyo abarangije bize byabafasha kwihangira imirimo

Josiane Abayisenga na we ati “Hari ibyo twize tugomba kujya gushyira mu bikorwa, ari na byo byaduhesheje izi mpamyabumenyi. Ntabwo twabyize kugira ngo tujye kubiryamana iwacu, ahubwo kubishyira mu bikorwa.”

Ishuri rikuru PIASS ryigagamo abanyeshuri bagera ku 1600, mu mashami atatu ari yo Uburezi, Iterambere n’Iyobokama.

Abahawe impamyabumenyi 253 barimo ab’igitsinagore 134 (53%) n’ab’igitsinagabo 119 (47%), bakaba barazihawe ku ya 18 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka