Huye: Babangamiwe n’imbwa zizerera zikarya abantu n’amatungo

Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahajya hagaragara imbwa zizerera ku buryo abazibona bifuza kuzikizwa kuko hari n’uwo imwe iherutse kurya.

Imbwa zizerera ziteza umutekano muke
Imbwa zizerera ziteza umutekano muke

Nk’uko bivugwa n’umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kigarama, aho atuye mu Kigarama ngo amaze igihe ahabona imbwa nyinshi, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, ku buryo ngo atagira aho atuma umwana mu mugoroba, atinya ko yahura na zo zikamurya.

Agira ati “Hari igihe zivuduka ari nk’eshatu, hari n’igihe ziba zirenze ari nyinshi. Ziba ari nyinshi zikabije. Ku mugoroba ntiwajya hanze ngo ntuhure n’imbwa.”

Yungamo ati “Ushobora gutuma umwana zikamurya. Nk’ubu mperutse gutuma umwana bahurirana na zo, ziramumokera, ndatabaranya ziravuduka ziriruka. Ubwo se utahagobotse uri umuntu mukuru ntizamurya?”

Uwo mubyeyi avuga ko atacyorora inkoko kuko hari izo yigeze korora ari 15 zikamarwa n’imbwa, zazitwaraga ku manywa bazisohoye ngo zote izuba.

Mu Mudugudu w’Agasharu na ho, hari imbwa izerera iherutse kuharira umugore, ayisanganye n’indi y’abaturanyi.

Iyo mbwa n’ubwo izerera ariko ngo yo nyirayo arazwi, ku buryo bamubwiye ikibazo cy’uko iryana ngo aravuga ngo uzabishobora azayice kuko na we yamunaniye.

Uwo yariye agira ati “Uwo munsi indya hari undi muntu yariye. Hari n’umwana wogosha na we yariye, kandi dufite impungenge z’uko ishobora kuba itanakingiye.”

Akomeza agira ati “Nyirayo namubajije iby’imbwa ye ambwira ko ngo kaje iwe ari gatoya, abana baragakunda, hashize igihe itangira kujya izerera, ati ni nk’aho atari iyacu nimushaka muzayice!”

Icyakora we yibaza ukuntu umuntu yakwica itungo ritari irye, na ba nyiraryo ryarabananiye.

Aristide Kalisa, veterineri w’Akarere ka Huye, avuga ko gukiza abaturage bene izo mbwa zizerera babikora bifashishije umuti wabugenewe bashyira mu byo kurya baziha, ariko ko nta wigeze amugezaho icyo kibazo ngo ananirwe kugikemura.

Ati “Ubwo mbimenye ndaza gukorana n’abakuru b’imidugudu, hazacukurwe imyobo yo guhambamo izizapfa.”

Anasaba inzego z’ibanze z’ubuyobozi ko igihe zimenye bene iki kibazo cy’imbwa zibunga zihohotera abaturage zidakwiye kubiceceka, ahubwo bakabivuga maze bigashakirwa umuti.

Gukemura ikibazo cy’izo mbwa ngo ntibigoye, ahubwo ikigoye ngo ni ugushaka ubushobozi bwo kuzihamba kuko ababikoze basaba amafaranga ibihumbi 10 ku guhamba imbwa imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose no mu mudugudu wa Gassengesenge ndetse no muyindi midugudu yose ya Tumba sector,harimo imbwa nyinshi cyane, zitazwi, kandi zimwe murizo zitangiye kurya abantu surtout abana.Akarere n’umurenge mubyigeho bitarateza ikibazo gikomeye cyane.Gitifu barabizi,uwa Tumba ajaya zibna hafi ye aho atuye.
Thanks Kigali today and Joyeuse, for raising the issue.Good day

SEMANA yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka