Abaturarwanda barashishikarizwa kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bashobora kwirinda

Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, arasaba abaturarwanda kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bibagwirira nyamara bashoboraga kubyirinda.

Bahawe isakaro nyuma y'uko iryari ririho ritwawe n'umuyaga
Bahawe isakaro nyuma y’uko iryari ririho ritwawe n’umuyaga

Yabibwiye abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, nyuma y’umuganda yari yifatanyijemo n’abaturage wo gusakara bundi bushya inzu zo muri aka gace ziherutse gusamburwa n’umuyaga uvanze n’imvura.

Ni nyuma kandi y’ikiganiro yari yagiranye na Anaclet Ndagijimana, umwe mu bubakiwe fondasiyo y’amabuye nk’uburyo bwo kugaragariza bagenzi be uko inzu ikwiye kurindwa kuba yasenyuka biturutse hasi, ndetse n’igisenge cy’inzu ye kikazirikwa mu rwego rwo kukirinda kuzongera kuguruka nk’uko byagenze tariki 16 Ukwakira 2021.

Ndagijimana uyu yamubwiye ko inzu ye yari isakaje amabati 35 yari yaraguze amafaranga ibihumbi 198, hanyuma yaguruka amabati akangirika uko yakabaye, ku buryo iyo atagobokwa ngo asakarirwe byari kuzamusaba igihe kitari gitoya ngo abashe kongera kuyigurira, na cyane ko ubu asigaye anahenda cyane.

Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, na we yamugaragarije ko urusinga bifashishije mu kuzirika igisenge cye ubu ngubu rugura amafaranga ibihumbi bitandatu, nyamara iyo aza kuyongeraho akarugura byari kuba byaramurinze ibihombo yatejwe n’uko inzu ye yasakambutse.

Gusakara byonyine ngo ntibihagije, ahubwo ni ngombwa no kuzirika igisenge
Gusakara byonyine ngo ntibihagije, ahubwo ni ngombwa no kuzirika igisenge

Yagize ati “Amabati y’ibihumbi 198 yose yaragiye, Leta cyangwa se abandi bafatanyabikorwa barayaguhereje, kandi ntayo wari uteze, kandi ni amafaranga yari gukora ibindi bintu. N’abandi bari hano dukore uko dushoboye, ibikorwa dufite tubibungabunge, amabati tuzirike igisenge neza atazagenda, hanyuma dukore na fondasiyo y’amafaranga makeya, kugira ngo amazi adacengera mu nkuta z’inzu, akayisenya.”

Gusakara inzu zasambutse byanajyaniranye no gutera ibiti muri aka gace umuntu yavuga ko kari kambaye ubusa mu bijyanye n’amashyamba.

N’ubwo hari abaturage bavuga ko umuyaga wabasenyeye n’ibiti bitari kuwutangira, Alphonse Hishamunda, umuyobozi w’ishami ryo gukumira ibiza muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), avuga ko ibyo bavuga atari byo, ahubwo ko iyo haza kuba amashyamba n’umuyaga utari kubasenyera nk’uko byagenze.

Ati “Umuyaga waje ari mwinshi nyine, igiti kimwe urakirimbura. Ariko ari ibiti byinshi bigenda biwugabanya, kugeza ubwo ubuze imbaraga zo kwangiza.”

Ibyo avuga bishimangirwa n’umubyeyi w’imyaka 63 na we uhatuye, uvuga ko kuva yavuka ari bwo bwa mbere yabonye ikiza nk’icyabagwiririye.

Ati “Kandi hari amashyamba i Buremera hano no muri Byinza yose. Aho ashiriyeho ni ho duhuye n’iyi miyaga ndetse n’iki cyago.”

Mu Kagari ka Byinza ari na ko kagwiriwe n’ibiza, habaruwe inzu 220 zasenyutse, ariko izabaruwe zikeneye gufashishwa isakaro ni 150, ari na zo zahawe inkunga y’amabati 2961 tariki 5 Ugushyingo 2021.

Bashishikarijwe no gutera ibiti kuko bitangira umuyaga usambura amazu
Bashishikarijwe no gutera ibiti kuko bitangira umuyaga usambura amazu

Umuntu afatiye ku kuba ibati rimwe rigura amafaranga ibihumbi 10, amabati bahawe yaguzwe miliyoni 29 n’ibihumbi 610. Aha ntihabariwemo amafaranga yaguzwe ibikoresho by’ibanze abagwiriwe n’iki kiza bahawe, ndetse n’ibyo kurya.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2020-2021, amafaranga asaga miliyari 10 yashyizwe mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’ibiza hirya no hino mu Rwanda.

Aha ni ho PS Olivier Kayumba ahera asaba Abaturarwanda gukora ku buryo ibiza bashobora kwirinda bitabagwirira, kuko iyo bije bibahombya, bigatuma n’amafaranga Leta yashoboraga kwifashisha mu bindi bikorwa by’iterambere abigendaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABAKUND CYANE

Ngirishut pascal yanditse ku itariki ya: 10-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka