Huye: Hari abatuye mu nzu z’amategura bifuza guhabwa ubufasha bw’isakaro
Nyuma y’uko umuyaga w’inkubi uvanze n’imvura wasenyeye abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, n’abafite inzu zasambutse bagahabwa amabati yo kuzisana, abafite izisakaje amategura bavuga ko bishobotse na bo bakwibukwa, kuko na bo ntako bahagaze.

Ubundi abatuye mu gace kibasiwe n’ikiza cyabasenyeye, bavuga ko n’inzu umuntu arebeye inyuma yakeka ko zo nta kibazo zagize atari byo, kuko nk’amategura yagiye avaho, andi akagwirwa n’ibisenge by’amabati by’abaturanyi, ku buryo na bo inzu zabo ubu ziva.
Uwitwa Claudine Mukangenzi asobanura uko icyo kiza cyagenze agira ati “Wajyaga kubona ukabona igisenge cy’inzu y’umuntu kirimo kiragenda mu kirere, kikaba cyakwikubita hariya. Amategura na yo yavaga ku nzu zimwe akikubita ku zindi. Nka hano iwacu nagiye kumva numva itegura riturutse hariya hirya riraje ripfumuye ibati, ryikubira ku buriri.”
Janvière Nyinawumuntu utuye mu nzu y’itegura na we ati “N’ubwo bavuga ko abantu b’amategura ntacyo twabaye, iyo imvura iguye imishoro y’amazi imanukira ku nkuta. Ahubwo nitureba nabi natwe inzu zizatugwaho.”

Inzu batuyemo iva kuko umuyaga wagiye ugurukana amategura, ku buryo ubu hari igice basesetsemo utubati ngo cyoye kuva, biranga biba iby’ubusa. Iyo imvura iguye bashaka agace k’inzu kasigaye bakaba ari ko bugamamo, yahita bakayora amazi yaretse mu nzu.
Iki kibazo, abatuye mu nzu z’amategura bagisangiye n’abatuye mu nzu z’amabati zasambutse uruhande rumwe, ubu ba nyirazo bakaba barabaye bagaruriyeho amabati, ku buryo unyuze inyuma agira ngo zo ni nzima, nyamara amabati yaratanye ku buryo imbeho yinjira mu nzu.
Claudine Mukangenzi ati “Mu gitondo mba numva ndi muzima, ariko bigera saa munani z’amanywa nkatangira ngatitira. Numva mfite ubukonje ntazi nanjye ahantu buva.”
Yunganirwa n’umuturanyi we uvuga ko ubwo bukonje na bo babugira, kandi ko buturuka ku mbeho ya mu gicuku mu masaa munani saa cyenda.
Ati “Urara utengurwa, mu gitondo ukifubika mu gatenge wirinda imbeho, akazuba ko ku manywa kakunyurmo ukumva urimo uratengurwa ubukonje burimo bugushiramo. Umwana we ukajya kubona ukabona ararabiranye kubera umusonga.”

Abana batoya kandi bahungabanyijwe n’ibyabagwiririye, ku buryo iyo imvura ikubye, byanakubitiraho gusanga bikubiye mu nguni ngo batanyagirwa, usanga bizingiye ku babyeyi, bavuga bati turapfuye.
Umubyeyi umwe ati “Umwana w’imyaka itatu usanga agira ati mpeka, hamagara papayi umubwire ko dupfuye birangiye.”
Undi na we ati “Umwana usanga avuga ati mama twigendere tutamera nka Gakwaya! Gakwaya yagumye mu nzu, iramugwira arapfa.”
Ku bijyanye no kuba aba bose na bo bifuza gufashwa kugira ngo boye gukomeza kunyagirirwa mu nzu, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, avuga ko abadafite ubushobozi bakwegera inzego z’ubuyobozi zibishinzwe. Ariko na none ngo umuntu ku giti cye ni we wa mbere ugomba kumenya ikibazo afite, akagikemurira.
Ohereza igitekerezo
|