Musenyeri Filipo Rukamba arakangurira abakirisitu kwikingiza Covid-19

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare, asaba abakirisitu kwikingiza Covid-19 agira ati “kuki utakwikingiza ngo wirinde, urinde n’abandi?”

Musenyeri Filipo Rukamba akangurira abakirisitu kwikingiza Covid-19
Musenyeri Filipo Rukamba akangurira abakirisitu kwikingiza Covid-19

Ubu butumwa yabugarutseho mu gitambo cya misa yaturiye kuri katedarari ya Butare, kuri Noheri y’uyu mwaka wa 2021.

Mu nyigisho yatanze hari aho yagize ati “Papa yarikingije, Perezida wa Repubulika yarikingije, abayobozi barikingije, yewe nanjye narikingije. Tumaze kuba Abanyarwanda bageze kuri 7,500,000 bikingije!”

Yakomeje agira ati “Ariko wowe kubera bwa bwirasi bw’umutima wawe ukumva utakwikingiza ku bw’ibintu ntazi wasomye kuri ‘whatsapp’ cyangwa ahandi hantu! Nari ngiye kuvuga ngo n’iyo abantu bose bashira kuko bikingije, uzasigara wenyine ku isi?”

Yunzemo ati “Nta wantumye ngo mbabwire ibyo by’inkingo, ariko namwe mutekereze. Ejo ejobundi bakubuze kujya mu isoko, bakubuze kwinjira mu modoka cyangwa niba ufite umurimo uwute! Baho mu bwitonzi, mu butungane no mu busabaniramana, urebe igikwiye n’ikiri cyiza mu gihe urimo.”

Munsenyeri Filipo Rukamba kandi yasabye abubatse ingo kubana neza, kuko kutumvikana bigira ingaruka ku bana babo.

Yagize ati “Usanga hari abana benshi ku muhanda batagira ababyeyi babitaho, kandi ababyeyi babo bariho. Ibi bituruka kuba ingo zitakigira ikintu cyo kumenya kwakirana, ugasanga ababyeyi batihanganirana. Hari n’aho bambwiye usanga nka nyina w’umwana ajya ku ishuri akavuga ko adashaka ko se w’umwana aza kumusura, kandi ari se wamubyaye.”

Ubu butumwa yabutangiye mu gitambo cya misa yaturiye kuri Katedarari ya Butarem kuri Noheri 2021
Ubu butumwa yabutangiye mu gitambo cya misa yaturiye kuri Katedarari ya Butarem kuri Noheri 2021

Yibukije ko niba abantu baba babanye bakundana, bakwiye kuzirikana ko urukundo rwihanganira byose, umugore akihangarira umugabo, umugabo akihanganira umugore, abana bakihanganira ababyeyi mu ngorane bafite, n’ababyeyi bagafasha abana mu ngorane bafite.

Ati “Kwihangana ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka