Huye: Batatu bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano batawe muri yombi

Mu bihe bitandukanye Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe abantu batatu bafite Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 y’amiganano, abafashwe ni Ndahayo Maurice w’imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, na ho Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William w’imyaka 20 bafatanywe amafaranga ibihumbi 10 na yo y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2021, bakaba bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu w’Amahoro.

SP Kanamugire yagize ati “Polisi yabanje kubona amakuru ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kubikuza, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira 2021 Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu na zo z’impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.”

Abo bantu bose uko ari batatu biregura bavuga ko ayo mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano, ko baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’Amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka