Abajya gusengera i Kibeho bemeza ko bahabonera ibitangaza (Ubuhamya)

Abajya gusengera i Kibeho bakunze kuvuga ko bahabonera ibitangaza binyuranye byaba ibimenyetso by’uko Bikira Mariya ari kumwe na bo, byaba gukemurirwa ibibazo bari bafite mu buzima, n’ibindi.

Bamwe muri bo batangarije Kigali Today ibyo bahaboneye.

Janvière Kampogo w’i Karama mu Karere ka Huye agira ati “Hariya badusomera mu ijambo ry’Imana ngo azaza mu zuba no mu kwezi, njyewe ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya sinamubonye bihagije, ariko nabonye ikimenyetso gikomeye mu zuba.”

Yungamo ati “No mu minsi ishize nari ndwaje abana Coronavirus, ndaza ndamutakambira Bikira Mariya ambera igisubizo. Yampaye abuzukuru babiri, uyu munsi naje gushima Imana.”

Umunsi yari yaje gushima Imana ni ku itariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 i Kibeho habaye amabonekerwa.

André wo muri Diyosezi ya Kibungo na we, nyuma yo kurara i Kibeho mu masengesho yagize ati “Uyu munsi mu gitondo, Yezu ni we wankomanze mu mutima. Numva arambwiye ngo wasuzuguye Mama kandi uzi umubabaro we. Ari urubyaro wasabye, ari abana bawe bombi batabona, urabibabariwe kandi uzabihabwa, ariko rekura ibyo ufite unkurikire.”

Yunzemo ati “Navutse mu 1964, ntabwo nigeze ndizwa n’ubusa, kabone n’ubwo wankubita sinataka. Ariko ubu amarira yambanye menshi.”

Umubyeyi w’i Karongi, na we nyuma y’amasengesho yahagiriye yagize ati “Imana yampaye urukundo, n’umujinya nari mfite mu mutima numvise washizemo. Kubera ko mu mbyaro 12 nari mfite, nasigaranye utwana dutatu gusa nyuma ya Jenoside. Nabonaga nk’umuntu w’aho nashakiye nkifuza ubushobozi bwo kuba nakwihorera. Ariko ibyo byose umubyeyi Bikira Mariya yabinkuriyeho, nakeye.”

Umugabo w’i Musanze na we, nyuma yo kuhagirira amasengesho y’iminsi ibiri yagize ati “Nazanye hano icyifuzo cyo kuvuga ngo abana banjye bazabone uburyo bwo kwiga, bagire n’amanota meza. Narasubijwe kuko ubu biga bakazana n’amanota meza ndetse n’imyanya myiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana ni nziza cyane!,Yarakoze kudusura i kibeho mu isura y’umubyeyi wacu Bikiramariya!Imana iragahora isingizwa ibihe byose!

Bahati Daniel yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Ni ukuri Ni byiza ibyo usabye wizeye urabihabwa uretse n’iKibeho niyo wasengera who uri nonaha ugafata initiative yo kumvako ugiye gusenga kadi wizeyeko uwo usaba akumva Mandi ariwe uribuguhe igisubizo direct ntibitinda.Ntakindi gitumye usubizwa si uko wasenze neza kurusha abandi ahubwo ni uko wizeye gusa.ukwizera kurarema.Bikiramariya ni umubyeyi yarakoze kubumva pe!

Umwariwase Diane yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Ariko se ibyo bitangaza muvuga,ni ibihe?Abantu bose bajya gusengera I Kibeho twese tuzi,barwaye cyangwa baremaye,bose bagaruka badakize.Ibyo muba muvuga ko mwakize,ni sentiments gusa ko kwamamaza idini musengeramo.Ikindi nkunda kwibaza,ni kuki amadini apingana?Kuki abajya gusengera I Kibeho batajya no gusengera I Maka??Ntabwo Imana yakwemera amadini yose,mu gihe avuguruzanya kandi apingana.

rwagasore yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Ntabwo turiho duhangana ahubwo woe uzagerageze ugende ujyeyo Uzi ikikujyanye Atari ukuba indorerezi cg guhinyuza hanyuma uzaza nawe utanga ubuhamya.!nubona udashubijwe uzaze wandike ibyo ushaka.

Umwariwase Diane yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka