Huye: Abana barenga 6,000 ntibagarutse ku ishuri mu gihembwe cya kabiri

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankensha, avuga ko mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri kirimo ubungubu cyonyine, hari abana bagera ku 6,352 batagarutse ku ishuri.

Kugarura abana mu ishuri birakomeje mu karere ka Huye
Kugarura abana mu ishuri birakomeje mu karere ka Huye

Kuri aba hiyongeraho n’abandi bagera ku 1832 batagarutse ku ishuri mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri 2021-2022.

Ibi byatumye kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, abashinzwe uburezi mu mirenge hamwe n’ababyeyi bahagarariye abandi ndetse n’abayobozi mu midugudu babyukira mu gikorwa cyo gushakisha abana bavuye mu ishuri, kugira ngo barisubizwemo.

Ku bijyanye n’impamvu bari baravuye mu ishuri, bamwe bagiye babura icyo basubiza babibajijwe, kuko byagaragaraga ko barikuwemo no kuba nta gitsure gihagije ababyeyi babashyizeho, abandi bakavuga ko ari ukubera ko nta nkweto bari bafite, abandi na bo bakavuga ko byatewe n’ubukene bw’ababyeyi batari bafite amafaranga yo kubagurira ibikoresho by’ishuri.

Umwana umwe w’imyaka 15 wataye ishuri muri 2019 yari ageze igihe cyo gutangira amashuri yisumbuye, yabwiye abari baje kumusubiza ku ishuri ko yaretse kujya ku ishuri kuko nta bushobozi ababyeyi bari bafite bwo kumugurira imyambaro n’ibikoresho by’ishuri.

Ati “Nta mafaranga bari bafite ariko n’aho bayaboneye nabibukije ko nkeneye kujya ku ishuri barabyanga.”

Abaturanyi bongeraho ko ababyeyi b’uyu mwana babanye nabi, akaba ari yo mpamvu nta mwana wabo wiga.

Ababyeyi na bo hari abavuga ko abana babo bavuye mu ishuri kubera kubura ubushobozi.

Umwe ufite abana babiri bavuye mu ishuri, umwe muri 2019 undi muri 2021 bari batangiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ati “Nabuze imyenda y’ishuri, mbura amakaye, mbura n’amafaranga y’ishuri. Ubundi njyewe ntabwo nababuza kwiga.”

Hari n’umubyeyi umwana yacitse ajya kwibera mu baturanyi ndetse n’ishuri arivamo.

Uwo mubyeyi agira ati “Yagiye kwa nyirakuru ngiye kumuzana arambwira ngo nindeke abanze ashake amakaye n’imyenda y’ishuri kuko ibindi byari byarashaje, nyirakuru anyemerera ko azamfasha kugira ngo abibone, nyuma nza gushiduka aho ari kwa nyirakuru atakijya ku ishuri, ahubwo yirirwa azerera agacyurwa n’ijoro.”

Yungamo ati “Nanamusabye kureka ibyo arimo agataha akazanasubira ku ishuri, arambwira ngo ibyo ashaka ntarabigeraho, mba mwihoreye.”

Abanyeshuri basabwe kuzajya bagira inama bagenzi babo bavuye mu ishuri ngo bagaruke, babananira bakabibwira ubuyobozi
Abanyeshuri basabwe kuzajya bagira inama bagenzi babo bavuye mu ishuri ngo bagaruke, babananira bakabibwira ubuyobozi

Visi Meya Kankesha yasabye ko abana basubira ku ishuri kabone n’ubwo nta myenda y’ishuri bafite.

Yagize ati “Ni ukuri ababyeyi nibabohereze ku ishuri, tuzakomezanya urugendo. Hanyuma buri wese mu nshingano ze dufatanyije, birumvikana ntidusimbura ababyeyi, ni ugufatanya.”

Ku bana 285 bataye ishuri bagezweho uyu munsi, 109 bahise barisubiramo, 176 biyemeza kuzasubirayo bukeye.

Visi Meya Kankesha yanaboneyeho gusaba abana batavuye mu ishuri kuba ba malayika murinzi ba bagenzi babo barivamo, uturanye n’uwataye ishuri akagerageza kumufasha kurigarukamo, yabona atamwumva akabibwira abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka