Bahangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’Umujyi wa Butare birimo gukendera

Urubyiruko rwahuguriwe kuyobora ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare ruhangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’uwo mujyi bigenda bikendera, bagasaba ko hagira igikorwa ngo bibungabungwe.

Inzu zahoze zituwemo n'aba évolués ziri mu marembera, iyi ni imwe muri eshatu zari zisigaye
Inzu zahoze zituwemo n’aba évolués ziri mu marembera, iyi ni imwe muri eshatu zari zisigaye

Mu birangamateka bibahangayikishije harimo inzu zaturwagamo n’aba ‘évolués’ mu gihe cya gikoroni, ni ukuvuga abantu bari barize mu ishuri ry’abasisita (assistants) ari ryo GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare).

Izo nzu zari nyinshi ahitwa i Ngoma, muri zo hakabamo n’iyigeze guturwamo na Kigeli Ndahindurwa.

Zagiye zisenywa n’abaziguze na Leta bakahubaka izindi zijyanye n’igihe tugezemo, ku buryo hasigaye ebyiri zonyine. Na zo imwe ubu iri ku isoko, indi na yo abayituyemo bafite gahunda yo kuyisenya bakubaka indi ijyanye n’igihe.

Hirya y’aba évolués hari karitsiye yitwaga Ibereshi (Quartier belge), urebye yari ituwemo n’abari abakozi bo mu ngo b’abakoroni, hanyuma hagakurikiraho aho bitaga mu Giswayire hari hatuwe n’abayisiramu.

Aho mu Giswayire na ho mu byaharangaga bigihari harimo umusigiti wa mbere wahubatswe, bigaragara ko ushaje, n’inzu ebyiri harimo imwe y’umuntu wari ukomeye muri aka gace, ishakaje ibice by’ingunguru.

Ugarutse mu mujyi rwagati, hari Hotels ebyiri z’ingenzi ari zo Ibis na Faucon. Kuri ubu Ibis yamaze kuvurururwa ntikimeze nka mbere yanahinduriwe izina, icyakora Hotel Faucon yo yemerewe kuzagumana isura yahoranye.

Hakurya ya Hotel Faucon hari inzu itagikorerwamo iri kugenda isaza, mu bihe byashize yari ‘Librerie Universitaire’. Abakurikirana amateka bavuga ko yigeze kuba ibiro bya Burugumesitiri wa Mukura.

Inzu z’ubucuruzi z’ahitwa mu Cyarabu na zo urebye zarasenywe, kugira ngo hubakwe inshyashya za etaje, icyakora hari nkeya cyane zihasigaye.

Inzu zaturwagamo n'ab évolués mu gihe cy'abakoroni. Iyo hagati yatuwemo na Kigeli Ndahindurwa, kandi hamwe n'iyo hino ubu zasimbujwe izijyanye n'igihe, iyo hepfo na yo yamaze gusamburwa
Inzu zaturwagamo n’ab évolués mu gihe cy’abakoroni. Iyo hagati yatuwemo na Kigeli Ndahindurwa, kandi hamwe n’iyo hino ubu zasimbujwe izijyanye n’igihe, iyo hepfo na yo yamaze gusamburwa

Abatishimiye kuba ibi birangamateka bigenda bikendera usanga bifuza ko ibisigaye byabungabungwa, kugira ngo umunsi ubukerarugendo bushingiye ku muco bwateye imbere i Huye, ntihazabure burundu ibirangamateka byerekanwa.

Uwitwa Nowa Niyonizeye agira ati “Nk’amazu asigaye i Ngoma hakarebwe uko abungabungwa akaba ikimenyetso kigaragara ba mukerarugendo bazajya berekwa, ku buryo wababwira uti aha hahoze hatuye umuntu runaka, atari ukumwereka etaje n’igishushanyo cy’uko hari hameze. Kuko icyo gihe ntaho byaba bitandukaniye no gusoma ibitabo.”

Cécile Kamaliza na we ati “Byoroha cyane iyo urimo gusobanurira mukerarugendo arimo areba ikintu, kuruta kukimusobanurira mu magambo, nyamara byarashobokaga ko n’icyo kimenyetso ugisigasira, ukamusobanurira icyo areba.”

Jérôme Kajuga uyobora ishami ry’umuco n’ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko bumwe mu buryo bwo kubungabunga inzu nk’iz’i Ngoma zatuyemo aba évolués ubu ziri mu marembera, ari uko abakizifite bazirikana agaciro kazo mu bukerarugendo, ubwabo bakazibungabunga.

Agira ati “Kongera kuzigurira Leta ngo izisubirane ntibishoboka, kuko icyemezo cyarafashwe. Ariko byibura uwayiguze yumve agaciro kayo. Kuko kuyisenya akubaka indi wenda iriho amabati, ntibiyiha agaciro karusha kuba abitse uwo murage. Ushobora gusanga anayigize ikodeshwa yahenda kurusha hoteli.”

Yungamo ati “Ntabwo turatangira kumva agaciro k’umurage, ariko njyewe uyimpaye sinayigurana inzu y’ibirahure.”

Ku bijyanye n’icyo amategeko ateganya mu kurinda ikendera ry’ibirangamateka, Jérôme Karangwa, Umuyobozi w’ingoro y’umurage w’umuco n’imibereho by’Abanyarwanda y’i Huye, avuga ko itegeko ririnda ibimenyetso ndangamurage bifatika ryasohotse muri 2016.

Umusigiti wa mbere w'Abayisilamu uri ahitwa mu Giswayire i Ngoma
Umusigiti wa mbere w’Abayisilamu uri ahitwa mu Giswayire i Ngoma

Ngo risaba uturere kuvuga ahari ibyo bimenyetso kugira ngo bibungabungwe, birindwe, bibe ibimenyetso by’igihugu, rikanasaba ko habaho amateka abiri ya Minisitiri: iryerekana urutonde rw’ibyo bimenyetso ndangamurage n’irigena uko bikorerwaho ibikorwa by’ubucuruzi binabungabungwa.

Icyakora, kugeza ubu ayo mateka yombi ntarasohoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka