Huye: Abajyanama barangije manda babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe

Abahoze mu nama njyanama y’Akarere ka Huye batongeye gutorwa babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe, ahubwo ko ahindura ingamba.

Byagarutsweho mu muhango wo kurahira wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye ku wa 22 Ugushyingo 2021.

Abahoze ari abajyanama b'Akarere ka Huye babiherewe ibyemezo by'ishimwe, banabwirwa ko umujyanama adacyura igihe
Abahoze ari abajyanama b’Akarere ka Huye babiherewe ibyemezo by’ishimwe, banabwirwa ko umujyanama adacyura igihe

Dr Aisha Nyiramana wayoboye inama njyanama y’akarere ka Huye muri manda irangiye, akaba yaranatsindiye gukomeza kuyiyobora mu myaka itanu iri imbere, yabwiye abari abajyanama bagenzi be ko n’ubwo bashoje manda, bazakomeza kubiyambaza nk’abajyanama, kuko ngo umujyanama adacyura igihe.

Yagize ati “Mwari imboni mu mirenge mwari muhagarariye mu nama njyanama, murakomeze mutubere imboni. Abaturage bari babatoye babizeye, muzakomeze kubavuganira, cyane ko mwebwe muzi n’aho mwakomanga ibibazo bafite bigakemuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yunze mu rya Perezida wa Njyanama agira ati “Muhinduye ingamba, ariko inshingano z’’ubujyanama ntabwo muzihagaritse.”

Yunzemo ati “Nk’abajyanama bazi uko inama njyanama zikora n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka, icya mbere tubasaba, muzadufashe ntihazagire umuturage uzarengana. Ariko natwe tuzashyiraho uburyo bwo gukomeza gukorana inama nyunguranabitekerezo, abo duhura nk’abavuga rikumvikana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Abajyanama bashoje manda na bo bavuga ko batazahwema kuvugira abaturage bari basanzwe bahagarariye.

Uwitwa Didacienne Musabimana wari umaze imyaka 15 mu nama njyanama y’Akarere ka Huye ati “Twakoze uko dushoboye kose, ibibazo by’abaturage bigenda bikemuka, turabavugira. N’ubwo dushoje, ubujyanama buracyakomeje. Tuzakomeza kugira inama abaturage, tube n’ijisho ry’akarere n’igihugu.”

Marthe Mukasine na we wari umaze imyaka 15 mu nama njyanama y’Akarere ka Huye ati “N’ubwo dushoje manda, ubujyanama ntabwo burangiye. Tugiye gukomeza kuba ijisho ry’akarere, dukorane n’abaturage nk’uko bisanzwe, ikibazo kizavuka hasi aho ku karere batabasha kugera tuzajya tukibagezaho kugira ngo bagikemure.”

Denis Butera na we ushoje manda ati “Mu by’ukuri, gukorera igihugu ntabwo bisaba kuba uri ku rwego uru n’uru. Umuturage w’u Rwanda, uzi icyerekezo cy’igihugu, yagikorera aho ari hose. Nkatwe twabaye abajyanama tuzakomeza gufatanya n’abaturage kugira ngo tubayobore aho bakemurira ibibazo, tunabafashe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere iterambere ryabo n’imibereho yabo muri rusange.”

Manda irangiye yari igizwe n’abajyanama 27, naho iy’ubu igizwe na 17. Abajyanama batanu gusa bari muri manda icyuye igihe ni bo bongeye gutorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka