Huye: Abantu 506 bahawe telefone zigezweho bemeza ko zigiye kubahindurira imibereho

Nyuma y’uko hasubukuwe gahunda yo guha telefone zigezweho (smart phone) Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Huye hatanzwe telefone 506 zagenewe umuntu umwe muri buri mudugudu.

Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone
Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone

Abahawe izo telefone barimo abantu batabasha kuzigurira nyamara bafite ibyo bafashamo abaturanyi babo, bavuga ko zizabafasha guhindura imibereho ku giti cyabo, mu ngo iwabo ndetse zikazanababashisha gukora neza imirimo basanzwe bakorera abaturanyi babo.

Séraphine Nyiraminani w’ahitwa mu Muyogoro mu Murenge wa Huye, ni umuhinzi akaba na Mutwarasibo, nyuma yo kwakira telefone igezweho yagize ati “Iyi telefone izamfasha kureba amakuru menye aho ibihe bigeze, no gukorana n’inzego nyobozi mu buryo bworoshye.”

Fortunée Mutegwaraba w’i Gishamvu we avuga ko yajyaga ajya kwizigamira muri Ejo Heza akarinda gushaka abamufasha, ariko ko telefone igezweho yahawe izamufasha kubyikorera, kandi ku gihe.

Yunzemo ati “Hari ubwo umuntu yakubwiraga ngo abandi bageze kuri uru rwego nko mu buhinzi cyangwa se mu bworozi, urugero nko guhunika ubwatsi bw’inka, ukibaza uko babikora. Iyi telefone nizera ko izamfasha gukurikirana amakuru, kugira ngo mbashe kugera ku iterambere.”

Pascal Karengera w’i Gishamvu, ni umujyanama w’ubuhinzi. Avuga ko telefone yahawe izamufasha kuzajya atanga raporo y’inama yagiranye n’abahinzi yicaye iwe, atarinze kujya ku murenge. Ibi ngo bizatuma umwanya yataga mu nzira awifashisha mu bindi.

Ati “Mfite n’umwana wiga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndatekereza ko iyi telefone izamufasha mu myigire ye.”

Valens Nsengiyumva wo mu Murenge wa Karama, akaba n’umukorerabushake, yumva ko aho azabona ikibazo bizamworohera kukigeza ku bagikemura.

Ati “Nk’umuntu ashobora gukomereka, kubimenyesha umurenge bikoroha kubera gukoresha amafoto.”

Mu Karere ka Huye hatanzwe izo telefone 506, nyuma y’uko hari hatanzwe izindi 184 ku bamamazabuhinzi no ku bagore b’intangarugero.

Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu wari waje kwifatanya n’Akarere ka Huye mu gutanga izo telefone, yabwiye abazihawe ko ari izabo, anabasaba kuzazifata neza ndetse bakanazifashisha mu bikorwa bibateza imbere.

Abantu 506 ni bo bagenewe telefone
Abantu 506 ni bo bagenewe telefone

Yagize ati “Muyifate nk’igikoresho cy’iterambere, ntimuyifate nk’aho ari iyo guhamagara cyangwa kwandikira umuntu gusa. Abafite abana biga bashobora kuzifashisha mu bushakashatsi.”

Yanavuze ko iyi gahunda yo gutanga telefone zigezweho yatangijwe mu kwezi k’Ukuboza 2019. Ni nyuma y’uko hari ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko Abanyarwanda 67% bafite telefone, ariko ko abafite izigezweho ari bakeya cyane.

Icyo gihe habonetse abafatanyabikorwa biyemeza kuzatanga telefone ibihumbi 44, kandi ngo mbere yo gutanga iz’uyu munsi hari hamaze gutangwa ibihumbi birindwi gusa.

Gahunda ihari kandi ni uko ngo nyuma yo gutanga izo ibihumbi 44 hazazaho n’ibindi byiciro.
Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka