Akarere ka Huye kabereye ishoramari mu bukerarugendo n’ubucuruzi – PSF

Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rurahamagarira abifuza gushora imari mu bukerarugendo no mu bucuruzi, kugana Huye kuko bihabereye.

Abikorera mu Karere ka Huye baganira ku mahirwe bafite mu ishoramari
Abikorera mu Karere ka Huye baganira ku mahirwe bafite mu ishoramari

Ibyo byagarutswe mu nama iheruka guhuza urugaga rw’abikorera, inzego z’ubuyobozi zo muri Huye ndetse n’abikorera bavuka i Huye, babarizwa ahandi.

Mu biganiro bagiranye bagaragaje ko aho Akarere ka Huye gaherereye ubwaho byakagombye gukurura abashoramari, kuko gakikijwe n’uturere tune two mu Ntara y’Amajyepfo, kakaba ku nzira ijya i Rusizi na Congo ndetse no ku yigana i Burundi, ku buryo haba santere ikomeye y’ubucuruzi.

Akarere ka Huye kandi kari ku nzira y’abakerarugendo bagana i Kibeho ndetse n’abagana muri Parike ya Nyungwe, ku buryo hashyizwe ibituma bahatinda byagira umumaro mu bucuruzi.

Uwitwa Jérôme Kajuga uyobora umuryango Huye Mountain Club Ibisumizi, ukora ubukerarugendo bushingiye ku muco cyane cyane mu Bisi bya Huye, yongeraho ko na Kaminuza y’u Rwanda ishobora gukurura abashoramari mu bushakashatsi kimwe no mu bukerarugendo.

Agira ati “Abashoramari bashobora kwishyira hamwe bagakora ikigega cy’ubushakashatsi, bagateza imbere abana b’abahanga, na bo bakazagaruka bakabashoramo”.

Yungamo ati “Kaminuza y’u Rwanda yamaze imyaka myinshi ari yo yonyine. Abantu bayinyuzemo ni benshi cyane. Ni amahirwe akomeye kuri Huye kubagarura, bakaza noneho ari abakerarugendo bayikumbuye. Amahoteri yabikora, umujyi ushobora gutegura ibirori bituma bawukumbura n’ibindi”.

Ku biro by'Umurenge wa Ngoma mu mujyi i Huye, ahazubakwa inzu nini y'ubucuruzi
Ku biro by’Umurenge wa Ngoma mu mujyi i Huye, ahazubakwa inzu nini y’ubucuruzi

Egide Kayitasire uyobora PSF mu Karere ka Huye, yongeraho ko mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi, hari inyubako nini abikorera bishyize hamwe bashaka gushyira ahantu habiri.

Zimwe ngo ni inyubako nini z’ubucuruzi ziba zirimo ibintu bitandukanye (mall) bashaka gushyira ahahoze ari ibiro bya Perefegituraya Butare, ubu hakorera Umurenge wa Ngoma.

Indi ni hoteri nini yashyirwamo ibikoresho by’imyidagaduro na salle yakwakira abantu benshi cyane, iteganywa gushyirwa ahari inzu mberabyombi y’Akarere ndetse no ku ivuriro rya CUSP.

Kayitasire ati “Imishinga irahari, yagejejwe mu Karere no muri RDB, ariko ubutaka ni ubwa Leta. Turasaba ko inzego za Leta zibishinzwe zakorohereza abashoramari kugira ngo ubwo busabe bwabo bwihutishwe, kuko iyo basabye bigatinda, bituma bigira mu bindi.”

Kubera ko ubucuruzi butatera imbere ntabafite amafaranga bahaha, Kayitasire yifuza ko n’ibigo byari byarimuriwe i Kigali byasabwe kugaruka i Huye bitakomeza kuhaba ku izina, kuko bigaragara ko abayobozi babyo bataragaruka, nyamara kuza kwabo byafasha Huye kongera kuzamuka.

Ati “Twifuza ko baza bagashyira ibirenge muri Huye, kugira ngo niba ari n’izo nama bategura zibere i Huye, niba ari n’ibikorwa by’ubushakashatsi bakabizana muri Huye, kugira ngo n’abahakorera bakore bishimye kuko bafite isoko rinini.”

Ku nzu mberabyombi y'Akarere ka Huye ahazubakwa hotel n'inzu y'imyidagaduro
Ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ahazubakwa hotel n’inzu y’imyidagaduro

Ku bijyanye n’iriya mishinga y’inyubako ebyiri nini, Egide Kayitasire avuga ko abifuza kuzubaka bahabwa ubutaka bidakomeje gutinda, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko impamvu butaratangwa ari ukubera ko hataragaragazwa ubushobozi buhagije bwo kuzubaka, bityo hakaba hakiri gushakwa abandi bashoramari bakwifatanya n’abiyemeje ku ikubitiro.

Anavuga ko amahirwe y’ishoramari ari muri Huye bagiye kuyashyira mu mashusho no mu nyandiko, kugira ngo abashoramari babyifuza bazagane Huye.

Inama yaganiriwemo ibijyanye n’iryo shoramari mu Karere ka Huye yabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka