PIASS yatangije umushinga wo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga guhera mu mashuri y’inshuke
Nyuma y’uko indwara ya Coronavirus yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi harimo n’iby’imyigishirize, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryatangije umushinga wo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu Karere k’ibiyaga bigari.

Uyu mushinga, ishuri rikuru PIASS riwufatanyije n’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Impuzamatorero y’Ababatisita muri RD Congo, Itorero rya Kristu muri Sud Kivu muri Congo, ndetse na Kaminuza yigenga yo mu Biyaga bigari y’i Goma muri Congo.
Ishuri PIASS kandi ni ryo rizawuyobora, akaba ari na yo mpamvu ku wa 14 Mutarama 2022 ryasinyanye n’ibyo bigo bindi bine, amasezerano y’imikoranire.
Ni umushinga uzarangwa no gushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bihanitse kandi bihagije, bizabashisha abari muri uyu mushinga kwifashisha ikoranabuhanga mu buryo bwimbitse nk’uko bivugwa na Prof. Elysée Musemakweri uyobora PIASS.
Agira ati “Tugiye kubona ibikoresho bihanitse bizatubashisha kugira ikoranabuhanga ryimbitse. Icya kabiri tugiye kongera ingufu za internet, hanyuma kandi tuzongere amahugurwa y’abarimu bacu kugira ngo bazabashe kwifashisha neza ikoranabuhanga mu myigishirize. »
Ibi byose ngo bizabashisha ishuri rikuru Piass kubona uruhushya (accréditation) rwo kwigisha mu buryo bubiri : ubw’ikoranabuhanga (online) ndetse n’ubwo kwigisha abantu barebana (face to face), nk’uko ryabyifuje, ariko rikaba ritarabyemererwa.

Ibi kandi, hamwe n’ishami rya Architecture na Green Technologies iri shuri riteganya gutangiza, ngo bizaribashisha kongera umubare w’abarigana ho abanyeshuri ibihumbi bibiri. Kuri ubu rifite abanyeshuri 1600, kandi mbere ya Coronavirus ryari rifite 1500.
Icyizere cyo kuganwa n’abanyeshuri benshi kinafitwe na kaminuza y’i Goma iri muri uyu mushinga, nk’uko bivugwa n’umuyobozi wayo, Prof. Dr. Joseph Wasso Misona.
Agira ati “Mbere ya Coronavirus kaminuza yacu yari ifite abanyeshuri barenga 3500, ariko ubu dufite 3100. Turateganya ko kwifashisha ikoranabuhanga bizatuma tugira abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bine, cyane ko no gukora ubushakashatsi bitazagorana kuko tuzaba dufite isomero rigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Uyu mushinga kandi ntuzafasha mu myigishirize ya za kaminuza gusa, ahubwo no mu mashuri yandi y’amatorero awurimo uhereye ku y’inshuke, nk’uko bivugwa na Musenyeri Prof. Dr. Levi Ngangura Manyanya, uyobora Kiliziya ya Kirisitu muri Sud Kivu.
Agira ati “Turatekereza kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga guhera ku bana bato bo mu mashuri y’inshuke, mu rwego rwo kubamenyereza ikoranabuhanga kuva bakiri bato, ku buryo bazakura bitabagora.”

Uyu mushinga uzatwara ibihumbi 947 by’Amayero harimo ibihumbi 800 bizatangwa n’umuryango w’Abadage Bread for the World (Pain pour le Monde), andi akazatangwa n’amatorero yo mu Budage ndetse n’ayo mu Rwanda no muri Congo ari muri uyu mushinga.
Aya mafaranga azakoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu, kandi nibigenda neza nyuma yaho uzagurirwa mu mashuri menshi.
Ohereza igitekerezo
|