Huye: Abayobozi batowe basabwe gutunganya ‘Icyarabu’ no gushyiraho inzu y’imyidagaduro
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, arasaba abagize komite nyobozi y’Akarere ka Huye gushyira imbaraga mu kwihutisha gushyira mu bikorwa ibijyanye na gahunda Perezida wa Repubulika yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda, mu myaka itatu isigaye ngo manda irangire.

Yabigarutseho tariki 22 Ugushyingo 2021, nyuma y’irahira rya komite nyobozi y’aka karere, ababwira ko bafite n’amahirwe ko nta mushya urimo, bityo bakaba bakwiye gukomereza aho bari bageze, ku muvuduko uruta uwo bari basanganywe.
Minisitiri Ngamije yabibukije kuzakora ku nkingi za gahunda y’imbaturabukungu y’imibereho myiza harimo imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, iterambere rusange ry’inzego z’imirimo n’abaturage, n’ubucuruzi.
Yaboneyeho kubibutsa kuvugurura agace ko mu mucyi ahazwi nko mu ‘Cyarabu’ agira ati “Aho bita mu Cyarabu dukeneye ko ibyo njyanama yemeje kugira ngo havugururwe, hajyane n’icyerekezo cy’umujyi, ibishaje bivugururwe cyangwa se hubakwe ibindi bishyashya.”

Yunzemo ati “Hari n’ibibura hano i Huye, nk’inzu ijyanye n’ibihe twakwita iy’imyidagaduro. Hari urubyiruko muri kaminuza, n’abaturage muri rusange, bakeneye aho bidagadurira. Bifite aho bihurira n’ubucuruzi, iterambere ndetse n’ubukerarugendo. Ni ngombwa ko n’abashoramari bumva ko hari amahirwe afatika yo gushora mu gikorwa nk’icyo ngicyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye cyashyizwe ahagaragara, kuvugurura Icyarabu byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, cyane ko hari n’abari bamaze gusaba ibyangombwa byo kubaka.

Ati “Twari twabonye uburyo kuvugurura Icyarabu byashyirwa mu bikorwa, harimo gufatanya n’undi muntu, kwegurira ikibanza ushobora kukibyaza umusaruro, hakaba n’uko umuntu yaza akubaka agaha nyiri ikibanza aho gukoreramo. Ikizatwemerera ni cyo tuzakora.”
Naho ku bijyanye n’inzu y’imyidagaduro, ngo hari habonetse abakora umushinga mwiza washimwe n’inama njyanama y’Akarere ka Huye, ku buryo hari gushakwa ubushobozi bwo kuwushyira mu bikorwa.

Meya Sebutege avuga ko muri manda y’imyaka itanu batangiye bazakora n’ibindi bikorwa bihindura imibereho y’Abanyehuye, bityo akabasaba kwitabira gahunda zibafasha mu iterambere, uhawe inka akayifata neza, bakitabira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli,... kandi bakazirikana ko icyo abayobozi babereyeho ari ukubaha serivise nziza, bakanga serivise mbi, n’abayibahaye bakabagaragaza.

Ohereza igitekerezo
|
Meya tumwifurije kuyobora neza.