Ubu abifuza kumenya amateka y’Umujyi wa Butare babona abawubatembereza

Nyuma y’igihe bivugwa ko Umujyi wa Butare (Huye) ufite amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo, ubu noneho abazajya bawusurisha bamaze guhugurwa, ku buryo uwifuza kumenya ibyawo yabifashisha.

Urubyiruko 26 bahuguriwe kuyobora abakerarugendo mu mujyi wa Butare
Urubyiruko 26 bahuguriwe kuyobora abakerarugendo mu mujyi wa Butare

Nk’uko bivugwa na Jérome Kajuga, umuyobozi wa Mountain Club Ibisumizi, ari na bo bagize iki gitekerezo cyo guhugura abazajya batembereza ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare, ku bufatanye n’ikigo Karibu Peace Center na cyo cyita ku bukerarugendo, ngo basanze uyu mujyi ufite amateka abantu bakenera kumenya, bashyize mu byiciro bine.

Agira ati “Twabonye inzira enye umuntu yanyuramo asura Huye. Iya mbere ni ugusura umujyi, twaciyemo inzira ebyiri harimo Huye umujyi w’ubwenge n’ubumenyi n’ubushakashatsi, n’indi twise Imiturire n’ivangura rya gikoroni.”

Yungamo ati “Iya gatatu ni ijya kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye, na ho iya kane ni ishyamba rya Arboretum usangamo urusobe rw’ibinyabuzima, hakaba n’ahantu umuntu yatemberera yumva akayaga keza.”

Abahuguwe ni urubyiruko 26 harimo abanyeshuri bo muri kaminuza ndetse n’urundi rubyiruko rurimo n’abari basanzwe bakora uyu murimo wo kuyobora ba mukerarugendo muri Huye no muri Nyamagabe, kandi bose bavuga ko biteguye gutanga serivisi nziza.

Muhawenimana wari usanzwe ayobora abakerarugendo mu Bisi bya Huye, avuga ko mu byo yungutse harimo kuba uyobora atajya kure y’ibijyanye n’ibyo ayoboramo abantu, kuko ari yo makuru baba bamukeneyeho.

Akomeza agira ati “Batwigishije n’uko umuntu asubiza ba mukerarugendo. Niba akubajije ikibazo kitajyanye n’insanganyamatsiko ukoraho, umenya uko umusubiza utamurakaje.”

Nowa Niyonizeye usanzwe ayobora abakerarugendo muri Biocoor, akaba yanajyaga anyuzamo agatembereza abakerarugendo mu mujyi wa Butare, na we ati “Twajyaga tuvuga bikeya, ariko batwongereye ubumenyi. Tugenda tumenya n’ahandi hantu n’amateka aherekeye. Urumva aya mateka yagize umumaro cyane.”

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2014, Mountain Club Ibisumizi bari batangije igikorwa cyo kurarikira abantu gusura ibisi bya Huye nk’ahantu ndangamateka na ndangamuco. Kugeza ubu bari barashyizeho inzira abakerarugendo bashobora kunyuramo, banashyiraho aho abantu bashobora kurara mu mahema.

Kuri ubu bateye intambwe noneho yo guhugura abayobora abantu haba mu Bisi bya Huye ndetse no mu mujyi wa Butare, baratekereza ko ubukerarugendo bushingiye ku muco buza gutera imbere i Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka