Perezida Kagame yafashe mu mugongo abagwiriwe n’ibiza muri Gisagara

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Augustin Iyamuremye, yagendereye abaturage b’i Save muri Gisagara baherutse kugwiririrwa n’ibiza, abagezaho n’ubufasha bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida wa SENA ashyikiriza ubwo bufasha ubuyobozi bw'Akarere KA Gisagara
Perezida wa SENA ashyikiriza ubwo bufasha ubuyobozi bw’Akarere KA Gisagara

Ubwo yaganiraga na bamwe muri bo, yababwiye ko yabazaniye inkunga yabageneye nk’abavandimwe be (avuka i Save), ariko ko hari n’inkunga bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ya miliyoni 10 yaje abazaniye.

Yagize ati "Sinaje kubasura nka Perezida wa Sena, ahubwo nka Gusitini w’i Shyanda, umuvandimwe wanyu. Ejo nabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu munsi nza kubareba nk’abavandimwe banjye bagwiririwe n’ibyago, ampa miliyoni 10 ze ku giti cye, zo kubafata mu mugongo kugira ngo mushobore gutabarwa bidatinze."

Inzu zabo zarasenyutse ndetse n'indi mitungo irangirika
Inzu zabo zarasenyutse ndetse n’indi mitungo irangirika

Ayo mafaranga hamwe n’ayo Perezida wa Sena yongeyeho na yo akayashyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, ngo ntakuraho ko abanyesave bazafashwa n’inzego zifasha abagwiriwe n’ibiza mu buryo busanzwe.

N’ikimenyimenyi, hari abashyikirijwe ibikoresho byo mu rugo harimo amasafuriya, ibikombe, amasahane, ibiyiko, ibiringiti, shitingi, imikeka, indobo n’amajerekani, ku nkunga ya Croix Rouge.

Imyaka yarangiritse bikomeye kubera ibyo biza
Imyaka yarangiritse bikomeye kubera ibyo biza

Perezida wa Sena yanasabye abaturanyi b’abafite inzu zasenyutse kuba babacumbikiye mu gihe batarabasha gusana inzu zabo, bazirikana ko na bo byababaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turamushimiye cyane. Ni byiza kubabarana n’abababaye. Muzibuke n’abo mu Ruhango i nyabihanga,kuko baremewe amabati akagera ku murenge ariko ntiyageze kuri beneyo. Ubu byaribagiranye. Abayobozi ba bihemu bisubireho

Shimirwa yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Murakoze @Kigali Today kuba mugenda mutwegera muturere.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka