Gisagara: Abatuye i Gikonko bifuza kugerwaho n’imodoka zitwara abagenzi

Abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, bifuza ko n’iwabo hagera imodoka zitwara abagenzi kugira ngo bajye boroherwa n’ingendo, kuko kugeza ubu zibahenda cyane.

Bisi za Horizon Express ngo zirateganya kugera i Gikonko
Bisi za Horizon Express ngo zirateganya kugera i Gikonko

Nk’uko abatuye muri aka gace k’Akarere ka Gisagara babisobanura, ngo ushaka kujya mu mujyi i Huye cyangwa n’ahandi hanze ya Gisagara atagenze n’igare rimutwara igihe kinini n’imbaraga, yifashisha moto ariko ihenze cyane.

Uwitwa Joas Basomingera agira ati “Ingendo hano zirahenze. Kugera kuri kaburimbo nta kindi kinyabiziga wakwifashisha cyihuta uretse moto. Ubungubu tuvugana kugira ngo ugere mu Ibandagure cyangwa i Save ugiye gutega imodoka, moto ni hagati y’amafaranga 2500 na 3000. Ikugejeje i Butare ho ni 7000 kugenda no kugaruka.”

Faustin Uwajyiwabo na we ati “Njyewe aho ntuye muri santere ya Bukorota mu Kagari ka Mbogo mu Murenge wa Gikonko, kugenda no kugaruka ni ibihumbi 10 na moto. Ayo mafaranga abonwa na bake cyane.”

Kuba nta modoka zitwara abagenzi zigera iwabo kandi ngo bibagiraho ingaruka zo kuba batabasha gutembera kenshi, ngo bagere n’ahandi hantu, bityo babone ibyiza byaho baniyungure ubwenge. Ikindi ngo bituma ibicuruzwa bituruka hanze y’aho batuye bibahenda cyane kuko biba byatanzweho amafaranga ya ‘transport’ menshi.

Uwajyiwabo ati “Umuceri wo ufite abawutunganya hano i Gikonko, ariko ino hera indi myaka myinshi irimo ibitoki, ibigori, ibishyimbo, imyumbati ndetse n’imboga, byateza imbere ababihinga baguriwe ku giciro cyiza.”

Akomeza agira ati “Kutagira transport bituma abacuruzi baturuka ku ruhande, bakatwunamaho, bakatugurira ku giciro gitoya, mu gihe twaba tuyifite umuturage ubwe yakwigereza ibicuruzwa bye i Huye, Nyanza na za Muhanga.”

Abatuye i Gikonko banavuga ko bigeze kwizezwa imodoka za Horizon Express, ariko umwaka ukaba ushize bagitegereje.

Basomingera ati “Bigeze kutwizeza ko Horizon Express igiye kujya inyura ino ahangaha, tubona n’abantu bo muri RURA baje gusura uyu muhanda wacu, ariko umwaka urarangiye itaratangira kuhanyura.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko koko bari bagerageje gufasha abatuye i Gikonko kubona imodoka zibatwara, n’ubwo bitaragerwaho.

Ati “Ubundi Horizon Express ni yo itwara abagenzi n’ahandi muri Gisagara. Hano i Gikonko na ho twifuje ko yajya ihagera. Bagombaga gutangira muri iyi minsi ariko hazamo imbogamizi z’imodoka zabo n’uko babonaga hari abakiriya bakeya, bagashobora kutunguka. Ariko bari batwemereye ko muri uyu mwaka wa 2023 umurongo wa Gikonko ushobora gukora.”

Uyu murongo ngo wajya unyura i Gikonko ugakomeza i Mamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimira kumakurumeza mutugezaho murakoze

manishimwe jean damour yanditse ku itariki ya: 17-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka