Gikonko: Bishimiye kwegerezwa imodoka zitwara abagenzi

Nyuma y’igihe kitari gitoya abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo bifuza kugerwaho n’imodoka zitwara abagenzi, ku wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023 Horizon Express yatangiye kuhakorera.

Horizon Express yashyizeho umurongo Huye-Save-Gikonko
Horizon Express yashyizeho umurongo Huye-Save-Gikonko

Abakozi ba Leta n’abikorera, abajya kwivuza ku muganga uzwi w’i Gikonko witwa Utta, abajya gusura abavandimwe n’inshuti mu tundi turere, bamaze kubona ko noneho n’iwabo hageze imodoka zitwara abagenzi, kuri ubu baranezerewe, kuko ingendo zitazongera kubahenda.

Faustin Harerimana uzwi ku izina rya Byabuze yagize ati “Hano i Gikonko ndahakorera, ariko ntuye i Nyamagabe. Najyaga ntega moto kugera i Huye bakanca ibihumbi bine, none ubu bari kuduca igihumbi cyonyine. Kuva saa mbili z’ijoro twamenya iyi nkuru, turanezerewe bihebuje!”

Yvette Akimirembe yacuruzaga resitora mu gasantere ka Gikonko, ariko yari yaracitse intege kubera ko hari ibyo yifashishaga yakuraga i Huye, akabigeza i Gikonko bimutwaye menshi, bigatuma atunguka.

Ati “Nari narahagaritse kubera kubura aho mpahira, ariko ubu nanezerewe. Mbese naraye mbyina! Imodoka yaraye imbere y’aho nari nsanzwe nkorera, noneho bavuze ko itike ari 1000, mbara ukuntu nategaga moto njya guhahira i Butare, akanyungu kagashirira mu itike. Byari byaranze ariko ubungubu ndaza kuzamuka pe!”

Gikonko yamenyekanye kuva kera kuko habaye Komine Mugusa haza no kuba Akarere ka Gikonko, hanyuma aho Akarere kimukiye i Gisagara isa n’igiye ku ruhande, n’abakozi b’Akarere bahabaga bimukira i Gisagara.

Aho abaturuka i Gikonko bazajya bategera imodoka
Aho abaturuka i Gikonko bazajya bategera imodoka

Utundi duce two muri Gisagara twari twarayiciyeho mu iterambere, ariko ubu abahatuye bafite icyizere ko hagiye kuba impinduka.

Uwitwa Joseph ati “Mu kanya hari abo twaganiriye bavuga bati niba nategeshaga ibihumbi birindwi ubu agiye kuzigama bitanu. Hari n’uwavuze ati icupa rikonje nzajya njya kurinywera muri Hotel i Huye ngaruke!”

Abatuye i Gikonko bavuga ko hari hashize imyaka ibiri bijejwe ko imodoka zitwara abagenzi zijya mu bindi bice bya Gisagara zizagera n’iwabo.

Imodoka ya Horizon Express izajya ihaguruka i Gikonko mu gitondo saa 6:30, 7:30, 10:00, 14:00 na 17:30, naho iva i Huye izajya ihaguruka 7:30, 10:00, 14:00, 17:00 na 18:00.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka