Mu Gihugu hose hatangijwe Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi

Ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Gihugu hose hatangijwe Itorero ry’Inkomezabigwi ku nshuro ya cyenda, aho abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye 2020-2021, bitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu, uturima tw’igikoni no gusibura imihanda yangijwe n’imvura.

Minisitiri w'Uburezi atangiza Urugerero rw'Inkomezabigwi ku Gisagara
Minisitiri w’Uburezi atangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi ku Gisagara

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya atangiza urugerero rw’Intore ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gisagara, yabwiye urubyiruko ko n’ubwo rusanzwe ruba mu itorero ku mashuri, ruboneyeho undi mwanya wo kuganira byimbitse ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’uko babishakira ibisubizo no gukemura ibibazo byugarije urubyiruko.

Mu butumwa yageneye urubyiruko harimo kuzongera kwiyibutsa indangagaciro n’umuco w’ubutore urimo no gukunda Igihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, kandi bagahugurwa uko basohoka muri ibyo bibazo.

Avuga ko igihe urubyiruko rutagize uruhare mu kwirinda no kurinda bagenzi babo, kwaba ari uguhemukira ejo habo heza, urugero nko ku ikoranabuhanga rikomeje kuyobya urubyiruko rukiroha mu busambanyi no mu gukoresha ibiyobyabwenge.

Dr Uwamariya yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza gukemura ibibazo byarwo mbere yo gukemura iby'abandi
Dr Uwamariya yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza gukemura ibibazo byarwo mbere yo gukemura iby’abandi

Agira ati “Ikoranabuhanga ni ryiza igihe rikoreshejwe neza, ariko ryanakugirira nabi iyo utarikoresheje neza, aha rero baje mu bikorwa bibafasha ubwabo kandi baziyibutsa za ndangagaciro, uru rugerero rubaye mu gihe tubona ibibazo bitandukanye mu rubyiruko birimo inda zitateganyijwe n’ibindi bagomba kuganiraho no gufatira ingamba”.

Mu Karere ka Ruhango hamwe mu hatangijwe ibikorwa by’urugerero bizakorwa n’urubyiruko mu gihe cy’ukwezi, urubyiruko rwiyemeje ko ruzagira koko uruhare mu guhangana n’ibibazo birwugarije.

Muri ibyo bibazo harimo kugarura abana batiga ku mashuri, kubakira abatishoboye no gukomeza kugira uruhare mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta no kuzibafashamo, nko kwitabira kwizigamira muri Ejo Heza.

Habarurema yasabye Intore kuzarangwa n'umurava kugira ngo urugerero rugere ku ntego rwiyemeje
Habarurema yasabye Intore kuzarangwa n’umurava kugira ngo urugerero rugere ku ntego rwiyemeje

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye urubyiruko kubakira ku byagezweho nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu rugatanga umusaznu warwo mu iterambere kuko nta rugamba rw’amasasu rugihari.

Agira ati “Uyu munsi urubyiruko turabasaba kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo byugarije Igihugu harimo gufasha abatishoboye, by’umwihariko muri Ruhango turasabwa kubungabunga ibidukikije kugira ngo turwanye ubutayu, nibura buri muturage agire igiti kimwe aho kitari giterwe, aho kiri kibagarirwe”.

Insanganyamatsiko y’urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye igira iti, “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira”.

Baharuye imihanda y'imigenderano
Baharuye imihanda y’imigenderano

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho bigabanyije mu byiciro bitanu ari byo, kwita ku bikorwa remezo, gufasha muri gahunda zo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi gahunda yo gukangurira abaturage igikorwa cyo kwirinda Covid-19 no kwikingiza, gufasha muri gahunda y’uburezi no guca ubuzererezi, kubungabunga ibidukikije, gufasha kumva imikoreshereze y’ikoranabuhanga no gutoza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda.

Buri wa Gatanu Intore zizajya zihura ziganire ku mikorere ya Polisi n’Ingabo z’Igihugu aho bazajya bahura bakiga uburyo bw’ubutore budasobanya.

Mu karere ka Kamonyi urugerero rwatangirijwe mu Murenge wa Rukoma ahubatswe ibiro by'umudugudu no guharura imihanda y'imigenderano
Mu karere ka Kamonyi urugerero rwatangirijwe mu Murenge wa Rukoma ahubatswe ibiro by’umudugudu no guharura imihanda y’imigenderano
Mu Karere ka Muhanga Urugerero rwatangiriye mu Murenge wa Mushishiro
Mu Karere ka Muhanga Urugerero rwatangiriye mu Murenge wa Mushishiro
Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Ruhango rwatangiye urugerero rwubakira abatishoboye
Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Ruhango rwatangiye urugerero rwubakira abatishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka